BIGOGWE: HIBUTSWE ABAGORE N'ABANA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, ABABYEYI BASABWA KURINDA ABANA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe habereye igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, abanyeshuri, abaturarwanda batuye mu gace ka Bigogwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mulindwa Prosper, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye urubyaro n’abagore batari bafite ubushobozi bwo kwirwanaho, agaragaza ko ibyabaye bigaragaza ko Jenoside yari umugambi wateguwe, aho kuba impanuka nk’uko bamwe bagikeka Yagize ati “Kwicwa kw’abagore n’abana ni ikimenyetso cy’uko Jenoside itari impanuka. Nta mwana cyangwa umugore wari gufata intwaro ngo arwane. Ubugome bwarenze kamere: abicanyi baninjiye mu bigo byita ku mfubyi, bicayo abana babita Abatutsi.”

Yagaragaje kandi ko hari bamwe mu bagore, barimo abaforomokazi, bitwaye nk’abagabo b’abicanyi, bagahindura inshingano zo gukiza ubuzima bakabuhindura intwaro yo kubwambura abandi. Yasabye abitabiriye umuhango kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane mu rubyiruko, aho yagize ati “Twese dufite inshingano yo kuvuga ukuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose, cyane cyane mu bana kuko icyo utoje umwana ni cyo afata.”

Uwatanze ikiganiro nyamukuru, Uwanyirigira Roselyne, yagarutse ku ruhare rw’icyahoze ari ingabo za FAR ku bufatanye n’interahamwe mu mugambi wa Jenoside, aho bakusanyirizaga abagore n’abana mu nsengero n’amashuri, bagamije kubarimbura ku bwinshi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yatanze ubutumwa bukomeye ku kamaro k’urugo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Umwana n’umubyeyi ni abadatana. Hari ababyeyi batereranye abana bakicwa muri Jenoside, abandi barabica ubwabo babaziza ko ari Abatutsi. Ingengabitekerezo itangirira mu rugo; babyeyi murasabwa gutoza abana ubumuntu n'ukuri kw'amateka.”

Muri iki gikorwa hanasomwe amazina y’abagore n’abana bazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Bigogwe, hashyirwa indabo ku mva.

Back