Amarushanwa yo kubungabunga ibidukikije yegukanywe na Marines FC
Amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe kubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ndetse na Police y'u Rwanda muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije yegukwanywe n’ikipe ya Marines FC itsinze 2 kuri 1 cy’Ikipe ya Etincelles Fc.
Mu mikino yabanje amakipe 04 yabanje gutsindana hatoranywamo azakina umukino wanyuma aho Police FC yakinye na Etincelles(0-01),Marines ikina na Musanze FC(01-0).
Iyi mikino yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n'Ubuyobozi bwa Police ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru yateguwe mu rwego rw'ubukangurambaga bwo Kubungabunga ibidukikije ku nsanganyamatsiko igira iti:”Kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri wese.
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushishikariza abitabiriye gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kubungabunga ibidukikije baharanira ko Igihugu kurushaho kuba cyiza.