Amabahoteri,bars na restaurants bikorera mu karere ka Rubavu bitujuje ibisabwa byahawe iminsi 15

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere himakaza isuku, umutekano ndetse no gutanga services nziza ku bagana Akarere ka Rubavu hoteri, bars ndetse n’amaresitora bikorera mu karere bitujuje ibisabwa byahawe iminsi 15 yo kuba byamaze kubyuzuza bitaba ibyo bigafungirwa.

Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje ibi bigo n’Ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kongera kuganira ku mabwiriza agenga ibi bikorwa mu cyerekezo cyo gukomeza kuba ku isonga nk’Irembo ry’Igihugu mu ishoramari n’Ubukerarugendo.

Nk’Uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari Rukabu Benoit ngo hashize iminsi itari mike abatujuje ibisabwa n’amabwiriza basabwa kuyuzuza ariko ugasanga hari ababifata nk’ibitabareba.

Yagize ati: ‘’ Aya mabwiriza agenga imikorere yanyu tumaze kuyaganiraho kenshi ariko iyo urebye ikijyanye no kuyashyira mu bikorwa usanga hari abatabyitaho kandi nyamara ntakindi agamije kitari uguhesha agaciro ibikorwa byanyu.’’

Akomeza agaragaza ko nk’Akarere kiyemeje kuba Irembo ry’Igihugu mu Ishoramari n’Ubukerarugendo hadakwiye kuba hari udashyira mu bikorwa ibyemeranijwe akagaragaza ko nyuma y’iyi minsi 15 uzaba ataruzuza ibimureba azafashwa kubyuzuza atarimo gukora.

By’umwihariko abafite amazu acumbikira abantu bibukijwe kugira ibitabo byandikwamo abaraye ndetse no kubitangira raporo mu rwego rwo kwirinda icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano .

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tugendwa na benshi kubera ibyiza nyaburaga gafite birimo umwaro w’Ikiyaga cya Kivu,amashyuza,amahoteri ajyanye n’icyerekezo ndetse n’ibindi birimo n’ubuhahirane bushingiye ku kweza ibihingwa bitandukanye kuburyo kakira abatari bake baba abaturutse mu gihugu imbere ndetse no mu bihugu by’abaturanyi aho imipaka igahuza n’Umujyi wa Goma mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yonyine inyurwaho n’abasaga ibihumbi 55 ku munsi.

Back