AKARERE KIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE

Akarere ka Rubavu kizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kuri uyu kakane tariki 21 Werurwe usanzwe wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko Umudugudu wa Kitarimwa, ahahuriye abaturage n’abayobozi batandukanye.

Umushyitsi mukuru akaba  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Nzabonimpa Déogratias arikumwe n’Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu, urw’ Intara, Akarere n’abandi bayobozi batandukanye.

 

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: ”Imyaka 30: Umugore mu iterambere”.  Abayobozi bitabiriye ibirori by’uyu munsi, babanje kugaburira abana amagi,  hanyuma basura bimwe mu bikorwa abagore bagezeho bibateza imbere, birimo ubucuruzi, ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi n’indi myuga itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iteramberery’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yagize ati:“Imyaka 30 ishize u Rwanda rubohoye umugore, nawe ntiyasigaye inyuma. Hari imirimo kera yaharirwaga abagabo gusa, ariko ubu biragaragara ko n’abagore nabo bashoboye, bityo bakaba bagaragaza ubudasa mu kwitabira imirimo y’iterambere nta bwoba,  kandi mu byiciro byose. Ibi byiza twagezeho tubikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda”.

Naho umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rubavu nawe yunzemo ati:”Murabona ko igihugu cyacu giteye imbere, dufite amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ariko na none dufite umukoro wo kurinda ibyagezweho tukagira ubufatanye n’abagabo bacu twashakanye bagahabwa agaciro kuko ubufatanye ari ngombwa mu iterambere”

Yongeyeho ko umugore agomba kugira uruhare mu kubumbatira amahoro, yaba ay’umuryango n’ay’Igihugu, asaba abagore kubaha abagabo  bagafatanya mu iterambere kandi bakaganira, bakirinda amakimbirane mu miryango, kuko bidindiza iterambere ry’umuryango, bikagira ingaruka ku burere bw’abana babo.

Muri iki gikorwa kandi, haremewe abantu batandukanye barimo abagore 10 bahawe ibiryamirwa n’ibikoresho byo murugo, abanyeshuri 26 bigishijwe imyuga itandukanye na Caritas ya Nyundo bahawe ibikoresho by’ubudozi, ubukanishi, gutunganya imisatsi n’ibindi, batanze kandi n’inkunga ku matsinda y’abagore  atandukanye ingana na 50,700,000 frw y’igishoro, yatanzwe na Caritas yaDiyosezi Gatolika ya Nyundo.

Back