Akarere kesheje umuhigo wo gucanira ingo zisaga 8000 kari karahize
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n'Umuyobozi wa EUCL ishami rya Rubavu ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano batashye ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba yahawe ingo 70 zigize umudugudu wa Rugege mu kagari ka Yungwe mu murenge wa Kanama ndetse n'ingo 100 zacaniwe mu murenge wa Kanzenze yatwaye asaga miriyoni 13 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:”N’ubwo uyu muhigo twari twarahize wo gucanira izi ngo twamaze kuwesa turazirikana ko bakeneye n’umuriro usanzwe kugira ngo barusheho kwiteza imbere bahanga inganda nto ndetse banahanga imirimo itandukanye.’’
Kimwe n’abahawe aya mashanyarazi ashimangira ko agiye kubakura mu icuraburindi bagatandukana n’udutadowa kuko bazajya babasha kugira ibyo bakora mu ijoro ndetse by’umwihariko abana bakabasha gusubiramo amasomo ndetse no gukora neza imikoro baba bahawe.

Umukuru w’Umudugudu wa Rugege yagize ati: ‘’Turishimye cyane kuba umudugudu wacu ubonye urumuri. Byari bigoye cyane kunyura muri uyu mudugudu kuko habaga ari icuraburindi ariko ubu harabona, ntakugenda tugwirirana ndetse abana bacu bagiye kurushaho kwiga neza.
Bongeraho ko by’umwihariko itara ry’umutekano ryagiye rishyirwa imbere ya buri nzu rizakomeza kubafasha no mu kurinda abajura wasangaga bitwikira ijoro ugasaba no kubabona bitoroshye kubera umwijima mwishi wabaga uhari.

Nyuma yo gutaha aya mashanyarazi Umuyobozi w'Akarere yaboneyeho gushishikariza abaturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo gahunda yo kwizigamira y'igihe kirekire Ejo Heza, kujyana abana ku ishuri, kwitabira ubwisungane mu kwivuza ndetse anabizeza ko Ubuyobozi buzakomeza guharanira ko bagerwaho n'ibikorwa remezo bitandukanye.
Mu mihigo y'umwaka 2018-2019 Akarere kahize gucanira ingo 7120 zifatiye ku murongo mugari ndetse n'ingo 1000 zigahabwa akomoka ku mirasire. Uyu muhigo ukaba wamamaze kweswa kuko ingo 7174 zamaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku murongo mugari n'aho 1024 zihabwa akomoka ku mirasire y'izuba ndetse kugeza ubu abasaga 57% bari mu ngo zisaga 49 000 bamaze kugezwaho amashanyarazi.