Akarere kegukanye igikombe mu bikorwa byo kurwanya ruswa mu Ntara

Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije Akarere ka Rubavu igikombe nyuma yo guhiga utundi turere tw’Intara y’Iburengerazuba mu bikorwa byo kurwanya ruswa  birimo itangwa ku gihe rya raporo zose ku bikorwa kari karateganije ndetse no guhanga udushya dutandukanye.

Iki gikombe Akarere kagishyikirijwe kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 ubwo hatangizwaga ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba cyabimburiwe n'urugendo rwahereye muri Centre ya Mahoko berekeza ku kibuga cya Kamuhoza.

Nyuma yo gushyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu iki gikombe,Umuvunyi Mukuru Hn Anastase Murekezi yashimiye intambwe Akarere ka Rubavu kateye mu kurwanya rusa ashima umurava karimo gukorana ,ashingiye ku bibi bya ruswa asaba uruhare rwa buri wese mu guharanira kudasubira inyuma.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yaijeje gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa n’igisa nacyo cyose ndetse asezeranya ko uretse no mu karere ka Rubavu no mu tundi turere ibi bikorwa bigiye gushyirwamo imbaraga ku buryo nta karere kazongera kugira amanita ari munsi ya 50%.

Akarere ka Rubavu kabaye Indashyikirwa mu Ntara y'Iburengerazuba n'amanota 84,5% kabimburiye utundi turere mu mikorere y'Akanama Ngishwanama ko kurwanya ruswa n'akarengane.

Back