Akarere kasinyanye n'abafatanyabikorwa amasezerano y’ubufatanye

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire ndetse no gushimangira ubufatanye biganije ku iterambere rirambye ry’abaturage,Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’abafatanyabikorwa bako bibumbiye mu Ihuriro JADF Icyerekezo Rubavu.

Muri uyu muhango Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere JADF Icyerekezo Rubavu Mwongereza Clement yashimye uruhare rwa JADF mu rugendo rwo guteza imbere abaturage agaragaza ko n’ubwo hari ibimaze kugerwaho byo kwishimira hari n’ibindi bigikeneye imbaraga no gushyira hamwe.

Yagize ati: ‘’Uruhare rwa JADF Icyerekezo mu kwihutisha iterambere ry’abatuye aka Karere ni ntashidikanywaho kuko rwigaragaza mu nkingi zose. Haracyari ariko n’ibindi byo gushyiramo imbaraga nyinshi kandi twizeyeko nazo zihari.’’

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Jenvier wagaragaje ko Akarere gakesha byinshi abafatanyabikorwa ariko agaruka no kubyo kagikeneye gufashwamo.

Yagize ati:’’Muri rusange Akarere ka Rubavu gashima cyane uruhare rw’abafatanyabikorwa bako mu kwihutisha iterambere ry’abagatuye aho usanga abaturage bagenda bahindurirwa imibereho umunsi ku wundi n’ubwo hari n’ibyo tugikeneye gufatanya gukora kugira ngo tubashe kugeza koko wa muturage dushinzwe aho twifuza ko agera.’’

Bimwe mubyo Akarere gasaba abafatanyabikorwa kurushaho kugafasha gukora harimo nko gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,guca burundu igwingira n’imirire mibi, gufasha abaturage bari mu bukene bukabije kubuvamo n’ibindi.

Akarere ka Rubavu gafite abafatanyabikorwa basaga 60 barimo imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango Nyarwanda itari iya Leta.

Back