AKARERE KA RUBAVU KIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAGANGA W’ AMAKOPERATIVE MU RWANDA


Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024,  Akarere ka Rubavu kifatanyije n’ abaturage bibumbiye mu makoperative atandukanye abarizwa muri aka karere mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ amakoperative ku nshuro ya 19 mu birori byabereye muri Sitade Umuganda, aho byabimburiwe n’ akarasisi ka buri tsinda rya Koperative arimo ay’ abacuruzi, abatwara ibintu n’ abantu, amakoperative y’ abakora ibijyanye n’ ubuhinzi n’ ubworozi n’ ibindi…
Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Deogratias NZABONIMPA wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori ari kumwe n’ abahagaririye urwego rw’ amakoperative, Uhagarariye umuryango wa USAID ku rwego rw’ igihugu, abagize  Inama Njyanama n’ abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’ Akarere, basuye bimwe mu bikorwa by’ amakoperative byaje ku murikwa n’ ibyo bagezeho.

Muri ibyo bikorwa harimo ibishingiye ku bucuruzi bw’ ibikomoka ku buhinzi n’ ubworozi, ubukorikori, ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro ,ubucuruzi buciriritse n’ ibindi bitandukanye byose bigamije kugaragaza ibyiza amakoperative yagejeje ku bashoboye kuyibumbiramo akorera mu karere ka Rubavu.
Muri ibi birori kandi, habayeho guhemba no gutanga icyemezo cy’ ishimwe  ku  makoperative yahize ayandi mu bikorwa bigamije guteza imbere abanyamuryango babo kandi bakagira uruhare mu kuzamura imyumvire y’ abaturage ku kamaro ko kwibumbira mu makoperative.
Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  mu karere ka Rubavu Bwana Deogratias NZABONIMPA, yashimiye cyane amakoperative yitwaye neza ndetse anashimira n’abandi baturage muri rusange, uburyo bahisemo kwiteza imbere binyuze mu makoperative, avuga ko iyi ari yo nzira nziza iganisha umuturage ku iterambere rishingiye ku gukorera hamwe.
Yagize ati:” Ndashimira amakoperative yashimiwe ku mugaragaro ariko na none inzira iracyari ndende, haracyari ibyo kunoza, ari nayo mpamvu nsaba abashimiwe kutirara kuko hakiri ibyo gukora, … ntibikiri amagambo gusa ahubwo birigaragaza, abanyamuryango bari muri Koperative barishimira ubushobozi bubakiwe, harimo no kubafasha kugera ku bwisungane mu kwivuza n’ izindi gahunda za Leta zitandukanye”


Uwafashe ijambo mu rwego rw’ amakoperative yashimiye uburyo Leta yita ku bari mu makoperative, haba mu kuborohereza mu mikorere no kuba abambere mu guterwa inkunga zibafasha kwiteza imbere n’ ibindi ,maze aboneraho  umwanya wo gukangurira  n’ abandi batarasobanukirwa akamaro ko kwibumbira mu makoperative kuyagana,  kuko bigaragara ko basigaye inyuma.
Kugeza ubu mu Rwanda umubare w'amakoperative ukomeje kwiyongera kuko muri 2023 hirya no hino mu gihugu habarurwaga amakoperative asaga ibihumbi 11 birimo abanyamuryango basaga miliyoni eshanu .

 

Back