AKARERE KA RUBAVU KEGUKANYE IGIKOMBE CY'IRUSHANWA RYATEGUWE MU RWEGO RWO KWITEGURA KWITA IZINA 2025
Kuri uyu wa 30 Kanama 2025, ku kibuga cya Kampanga habereye umukino wa nyuma w’amarushanwa yateguwe na RDB ku bufatanye na SACOLA, agamije kwimakaza ubufatanye mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga no kwitegura umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2025.
Umukino wahuje Akarere ka Rubavu n’Akarere ka Musanze, warangiye Rubavu itsinze Musanze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mutunzi Clément, bityo Rubavu yegukana igikombe ndetse n’igihembo cya cheque ya 500,000 Frw.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’uyu mukino, Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, yagaragaje ko Kwita Izina ku nshuro ya 20 ari gahunda yo gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibinyabuzima n’ibidukikije.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Kwita Izina 20 ari umwanya wo kwishimira ibyiza bigera ku Banyarwanda ndetse bigafasha igihugu kwihuta mu iterambere, cyane ko umusaruro uva mu bukerarugendo bw’ibidukikije ushora mu bikorwa remezo.
Na we Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimiye RDB n’abafatanyabikorwa bayo ku mbaraga bashyira mu guhuza uturere dukora kuri Pariki y’Ibirunga binyuze mu marushanwa, ndetse no kugira uruhare mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Abayobozi b’Uturere twa Rubavu na Musanze n’abungirije babo, Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, abaturage n’abakozi b’Akarere ka Rubavu bari baje gushyigikira ikipe yabo kugeza ku ntsinzi.