Akarere ka Rubavu kashyikirijwe isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ryubatswe ku bufatanye na Trade Mark Est Africa yarishyikirije Minisiteri y’ubucuruzi n’ingana nayo ihita irishyikiriza Akarere ka Rubavu mu izina ry’abaturage bazarikoreramo.

Iri soko ryatangiye kubakwa mu Kwakira 2016 hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko imigi ya Gisenyi na Goma, gukumira ubucuruzi bw’akajagari ndetse no korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel yasabye abazakorera mu isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka rya Rubavu kuzarifata neza kuko ari igikorwa cy’Abanyarwada bose.

Ati “Twaryubatse kugira ngo dufashe abaturage gucuruza neza, turasaba ko iri soko muzarifata neza kuko inyungu izagera ku Banyarwanda bose.”
Umuyobozi wa Trade Mark East Africa Umutesi Patience mu Rwanda yavuze ko iri soko ryubatswe mu rwego rwo guteza imbere abaturiye umupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa aho bazarushaho kungukira mu bucuruzi bari basanzwe bakora.

Ati “Iyo ubucuruzi bwiyongereye bituma ubukungu bwiyongera ubukene bukagabanuka, abaturage bagatera imbere. Iri soko rizabafashe kwita ku buziranenge bw’ibicuruzwa mu biribwa n’ibindi muzacuruza, ibi bizafasha mu guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iteambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier yavuze ko iri soko rigiye kwihutisha intego y’iterambere ry’igihugu hongerwa ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Mu kerekezo k’imyaka itandatu twiyemeje ni ukuba Irembo ry’u Rwanda mu bucuruzi n’Ubukerarugendo, iki ni kimwe mu bizadufasha kugera kuri iyo ntego aho abacuruzi bazakomeza kongera ingano y’ibyo boherezaga hakurya mu gihugu cya Congo kubera iri soko.”
Umuyobozi w’urgaga rw’Abikorera muri Rubavu Nyota Kayumba Jeannette yavuze ko isoko ribafasha mu kwegereza abaguzi ibicuruzwa no guca akajagari mu bucuruzi.
Ati “Wasangaga abagore bakora ingendo ndende bajya mu mugi gushaka ibicuruzwa, ubu barasubijwe kuko bazajya babisanga hano ku mupaka. Abanyarwandakazi na bo barasubijwe kuko bigiye gucika ku bucuruzi bw’akajagari aho wasangaga bihishahisha.”

Isoko ryo ku mupaka wa Rubavu ryatanzweho miliyoni 3$. Rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.
Umupaka muto uhuza u Rwanda (Rubavu) na Congo Kinshasa (Goma) uri mu mipaka ikoreshwa cyane muri Afrika kurusha indi kuko ku munsi unyurwaho n’abari hagati y’ibihumbi 50 na 55 bajya cyangwa bava muri Congo Kinshasa.
