AKARERE KA RUBAVU KASHIMIYE ABABAYE INDASHYIKIRWA MURI GAHUNDA YO KWIZIGAMIRA MURI EJO HEZA.
Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda binyuze mu bwiteganyirize bw’izabukuru bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza, hahembwe inzego zitandukanye n’ibyiciro bitandukanye byahize ibindi mu kuzamura no kwesa umuhigo w’Ubwizigame kurusha abandi.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wayoboye iki gikorwa yashimiye abitabiriye gahunda y'ubwizigame ya Ejo Heza yibutsa ko kwizigamira atari itegeko asobanura ko ari ishoramari ry'umuturage rimuherekeza igihe azaba ageze mu zabukuru.
Yagarutse ku byiza by’Ubwizigame bwa Ejo Heza ati "Gahunda ya Ejo Heza ni ishoramari kandi nta mwenda igira, ni Urukingo rw'ubukire ku ugeze mu zabukuru, ni Akabando k'ubusaza ndetse Izamura ubukungu bw'igihugu kuko uhereye ku bakuze baba bahembwa. Ubwizigame bubyarira inyungu ubukora ndetse bukamurinda gusabiriza igihe yaba ageze mu zabukuru."
Kayumba Bernard ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukangurambaga bwa Gahunda ya Ejo Heza mu kigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize RSSB yavuze ko bikwiriye ko buri Munyarwanda wese agira ubwizigame bwa Ejo Heza badashingiye ku bafite imyumvire ikiri hasi.
Yagize ati" kwizigamira ntibishingira ku gipimo cy'ubukungu umuntu afite ahubwo uko umuntu ashoboye abasha kwizigamira. Ndakangurira cyane cyane urubyiruko kwizigamira bakurikije uko bifite kuko nta kindi bisaba uretse kureba kure no kumenya ko ugomba guteganyiriza ejo hazaza heza hawe n’umuryango wawe."
Yakomeje ashimangira ko Inama y'abaminisitiri yateranye kuwa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika PAUL KAGAME yafashe imyanzuro itandukanye yemeza ko buri Munyamuryango yemerewe gukoresha 30% by'umugabane we mu buryo bw'Ingoboka yamufasha gukemura ibibazo yaba afite mu muryango ku buryo ufite byibuze 4M kuzamura yemerewe kuba yasaba 25% ndetse na 50% imbumbe igihe yagejeje ku myaka 55 cyangwa anayirengeje akaba yayifata ku buryo bw'imbumbe.
Mu byiciro byahembwe harimo; Umurenge wa Nyakiliba wahembwe nk'uwahize indi mirenge kuko wesheje umuhigo ku kigero cya 102% mu bwizigame biyemeje mu gihe Akarere kageze kuri 77%. Hahembwe kandi utugari turi imbere ari two; Akagari ka Cyanzarwe na Ryabizige two mu murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Kanyefurwe na Nyarushyamba two mu murenge wa Nyakilib, Akagari ka Bugoyi ko mu Murenge wa Gisenyi n’Akagari ka Ndoranyi ko mu murenge wa Mudende.
Ibindi byiciro byahembwe kandi, harimo Koperative Kominyabu ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Nyamyumba, mu gihe Nizeyimana Abdou yahembwe nk'umuturage wizigamiye Amafaranga menshi kurusha abandi kuko yizigamiye amafaranga agera 1,500,000.