Akarere ka Rubavu kabonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya
Olivier Ruhamyambuga wari usanzwe ari umukozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we ubaye Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu.
Olivier Ruhamyambuga ahawe iyi mirimo mishya ku mwanya w’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Rubavu umwanya asimbuyeho Nsabimana Sylvain wasezeye muri Nzeri 2018.
Ruhamyambuga yarahiriye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu nyuma yo kwemezwa n’Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere yateranye ku wa 14 Kamena 2019.
Mu mihigo n’imigambi ye avuga ko icyo azibandaho ari uguteza imbere akarere, agiye gufasha akarere kwesa imihigo yateguwe akorana neza n’abakozi ahasanze no kuzamura umujyi wa Gisenyi ashingiye ku bikorwa by’iterambere ry’Akarere.
Nk’umuntu uzi icyerekezo cy’igihugu n’ibyo abaturage bifuza yemeza ko asanzwe amenyereye imikoranire y’inzego z’ibanze dore ko yigeze nogukora mu Karere ka Rwamagana, ndetse akaba yaranakoze mu nzego z’uburezi.
Ruhamyambuga afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu gucunga no gutegura imishinga, arubatse, akaba afite abana babiri. Yari umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) mu ishami ry’igenemigambi.