Akarere ka Rubavu kabonye Abayobozi bungirije bashya basabwa kwihutisha iterambere ry'Akarere

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2019, mu karere ka Rubavu habaye umuhango wo kurahira kw'Abajyanama bashya b'Akarere ahanahise hatorwa abayobozi b'Akarere bombi bungirije.


Abanjyanama batatu barahiye barimo Nzabonimpa Deogratias watorewe mu murenge wa Rubavu, Nyirasafari Solange watorewe mu murenge wa Mudende na Habiyaremye Faustin watorewe mu murenge wa Mudende


Mu matora yo kuzuza Komite Nyobozi y'Akarere hatowe Nzabonimpa Deogratias niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ku majwi 192 kuri 47 y'uwo bari bahanganye n'aho ku mwanya w'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage hatorwa Ishimwe Pacifique ku majwi 216 kuri 19 y'uwo bari bahanganye.


Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'ingabo akaba n'imboni y'Akarere Maj Gen Murasira Albert,Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Proffesseur Kalisa Mbanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin, Umuyobozi w'ingabo mu ntara y'Iburengerazuba Maj Gen Alexis Kagame, Umuyobozi w'Akarere, Abahagarariye inzego z'umutekano mu karere bari kumwe n'inteko itora yari igizwe n'Inama Njyanama y'Akarere ndetse n'Inama Njyanama z'Imirenge.


Ubutumwa abatowe bahawe basabwe kuzirikana indahiro barahiye barangwa n'ubunyangamugayo no guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda,bibukijwe kandi bimwe mu byo bakwiye gushyiramo imbaraga birimo kuzamura imibereho myiza y'Abaturage harwanywa igwingira n'imirire mibi ndetse hakanazamurwa Umujyi wa Rubavu habyazwa umusaruro amahirwe ahari.


Minisitiri yasabye abayobozi b'Akarere bungirije batowe kwegera abaturage no gufatanya nabo gukemura ibibazo ku buryo bwihuse aho gutegereza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abizeza ubufatanye bw'inzego zitandukanye muri icyo cyerekezo cyo gutanga umusaruro bitezweho.

Back