ABITABIRIYE UBUKANGURAMBAGA BWA SOBANUKIRWA BIYEMEJE KUBA ABAFATANYABIKORWA MU KUBAKA UBUTABERA BUSHINGIYE KU BIMENYETSO BYA GIHANGA

Mu gutangiza ubukangurambaga bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute), Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yakiriye itsinda ry’abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute - RFI), cyatangije ubukangurambaga bwiswe #SOBANUKIRWARFI2025 mu Karere ka Rubavu.

Iyi gahunda igamije gusobanurira abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abafatanyabikorwa mu iterambere serivisi zitangwa n’iki kigo, n’akamaro kazo mu butabera kugira ngo habeho ubufatanye mu guha umuturage serivisi inoze, zitabogamye kandi zishingiye ku bimenyetso bifatika.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yashimye iki gikorwa cy’ingenzi cyatangiye mu Karere ka Rubavu, avuga ko amahugurwa ya Rwanda Forensic Institute mu nzego z’ibanze ari amahirwe akomeye yo gusobanura no gusangiza ubumenyi ku mikorere y’iki kigo, cyane cyane mu bijyanye no gukusanya no gusesengura ibimenyetso bikoreshwa mu butabera.

Yagaragaje ko aya mahugurwa ari uburyo bwo kongerera ubumenyi abayobozi n’abakozi mu nzego z’ibanze kugira ngo babe intumwa nziza mu kugaragariza abaturage ko badahejwe mu butabera, ndetse ashimangira ko umusaruro w’ubumenyi bahakura uzagaragarira mu mikorere myiza no mu serivisi zinoze baha abaturage.

Abitabiriye iyi gahunda basabwe kuba abahamya b’ubutabera buboneye bukwiriye Abanyarwanda, batanga amakuru nyayo kandi bamenya neza uburyo bwo kubona serivisi zitangwa na Rwanda Forensic Institute, kugira ngo umuturage arusheho kugira icyizere mu mikorere y’inzego z’ubutabera n’abazishinzwe.

Back