Abikorera bongeye kwizezwa koroherezwa mu gushora imari mu Ntara y'Iburengerazuba

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse ndetse n’Abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara bijeje abikorera bifuza gushora imari mu Turere tugize iyi Ntara y’Iburengerazuba bijeje kuborohereza uko bishoboka kose kugira ngo bazungukire mu ishoramari ryabo.

Ibi babigarutseho mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse ari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda n’abikorera mu ntara bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Uturere ndetse n’Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano ahaganiriwe ku buryo amahirwe y’ishoramari agaragara muri iyi Ntara yarushaho kubyazwa umusaruro.

Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari hirya no hino mu turere tugize iyi Ntara aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe  ubukungu yagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu karere by’umwihariko mu bucuruzi n’ubukerarugendo yizeza korohereza abashoramari biteguye.

Guverineri ndetse n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera bagaragarije abaikore ko Igihugu gifite amahirwe menshi y’Ishoramari atarabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye babagaragariza ko batabigeraho bitanyuze mu kuzamura ubufatanye no gukorera hamwe.

Back