ABEGEREJWE AMAZI MEZA BARISHIMIRA GUCA UKUBIRI N’UMWANDA
Abaturage bo mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Kabirizi bagerejwe amazi meza mu mihigo y’umwaka 2018-2019 barishimira impinduka yagejeje mu buzima bwabo bwa buri munsi aho yabafashije kongera isuku mu ngo ndetse no ku mubiri byatumye baca ukubiri n’ingaruka z’umwanda zaterwaga bo gukoresha amazi mabi y’umugezi wa Sebeya.

Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage twasanze ku ivomero rishya rya Kabirizi bavuga ko gukoresha amazi mabi y’umugezi wa Sebeya byabagiraho ingaru nyinshi zirimo indwara z’inzo ndetse n’impiswi.
Mbarushimana Jean Claude yagize ati: “Mbere tutarabona amazi meza twakoreshaga amazi y’umugezi wa Sebeya mu guteka ugasanga ibiryo bisa nabi byabaye ibyondo , abana bakarwa impishwi , amavunja n’inzoka , aho twaboneye iri vomero rero ubu nanjye ndakeye , turateka tukarya neza ibiryo bisa neza abana bacu barakaraba bagacya bakambara n’ibifuze bisa neza, ubu mbese ntakibazo.”

We na bagenzi be bemeza ko aya mazi bayabonye bayakenye cyane bityo ko bazakomeza kuyasigasira kugira ngo azakomeze gufasha bo ndetse n’abazabokomokaho kugira ubuzima bwiza buzira indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yemeza ko Akarere kiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura mu buryo bwihuse kandi bufatika ubuzima bw’Abaturage harimo by’umwihariko n’iki gikorwa cyari mu mihigo kigamije kubegereza amazi meza hakomeza kwimakazwa isuku mu ngo ndetse no ku mubiri.

Ati: “Kwegereza abaturage amazi meza ni umwe mu muhigo y’umwaka 2018-2019 twasinyiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ugamije gufasha aba baturage baturiye umugezi wa Sebeya kubona amazi meza kuko bari babayeho nabi bakoresha uyu mugezi ari mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi namwe mubona uko amazi yawo asa.’’
Yongeraho ko icyo basaba aba baturage ari ukuyabyaza umuasuro bayakoresha muri bya bikorwa byabo bya buri munsi wasangaga bakoresha Sebeya akanabasaba gufata neza iri vomero baharanira ko uretse bo gusa ryazanagirira akamaro abazabokomokaho.

Muri uyu mwaka abaturage basga 753 muri uyu murenge wa Rugerero mu kagari ka Kabilizi begerejwe amazi meza ahanubatswe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero ebyiri yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 15.
Mu rwego kandi rwo gukomeza kwegereza abaturage amazi meza Akarere gafite imishinga irimo uwo kwagura no gusana uruganda rwa Gihira rukava ku mazi angana na 8000m3 rukora ku munsi rukagera kuri 23000m3, aha ibikorwa byatangiye gukorwa, ikindi ni ukuvugurura imiyoboro y'amazi mu mujyi wa Rubavu ku birometero bigera ku 100 bikazatwara amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyari 15 zizaboneka ku nguzanyo ya Bank Nyafurika Itsura amajyambere.
Ku bufatanye kandi na D2B hari gukorwa inyigo yo gukwirakwiza amazi meza 100% mu turere 5 tw'ibirunga harimo n'Akarere ka Rubavu aho nyuma yo kuyirangiza izifashishwa hashakwa ubushobozi bwo gukwirakwiza amazi meza mu bice by'icyaro.
Kugeza ubu Akarere ka Rubavu gafite abafatanyabikorwa 2 mu gukwirakwiza amazi barimo WASAC ndetse na Aqua Virunga.
Hashingiwe ku ibarura ryakozwe muri 2014 abatuye Akarere ka Rubavu bafite amazi meza bagera ku kigero cya 85,9% aho mu bice by'icyaro bayakura ku burebure bwa metero 500 naho mu bice by'Umujyi bakayakura ku burebure bwa metero 200.
Aka karere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bako ndetse biri no mu cyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda kiyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba baragejejweho amazi meza