ABAYOBOZI MU KARERE KA RUBAVU BIYEMEJE KUGARAGAZA IMPINDUKA NZIZA MU MIKORERE YA BURI MUNSI.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Ugushyingo 2024 hashojwe umwiherero w’ iminsi ibiri w’ abagize inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu, ukaba wari umwiherero ugamije kuganirira hamwe ibibazo bibangamiye iterambere ry’ abaturage kugira ngo hafatirwe hamwe ingamba zabafasha kunoza imikorere n’ imikoranire y’ izi nzego.
Ni umwiherero witabiriwe n’ abagize Inama Njyanama y’ Akarere ka Rubavu, abayobozi bahagarariye Inama Njyanama z’ Imirenge igize akarere ka Rubavu, inzego z’ umutekano, abikorera, amashuri makuru na Kaminuza, amadini n’ amatorero, Komite ya JADF Icyerekezo Rubavu
ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu karere n’ abandi batandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba mu kiganiro cye yagarutse ku gushima ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bafashe uyu mwanya kugirango bafate umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyateza imbere Akarere ka Rubavu ndetse n’Igihugu muri rusange, twubakira ku cyerekezo cy’igihugu Umukuru w’Igihugu yatanze asaba buri wese kuba umwambi urasa ku ruhembe ahagazeho. Yagize ati‘‘Ndashimira ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa mwafatanyije mu gutegura uyu mwiherero ngo ugerweho, uyu mwanya mwafashe ni uwo gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye ry’Akarere ka Rubavu n’icyerecyezo twahawe n’Umukuru w’Igihugu. Buri wese nabe umwambi urasa ku ruhembe ahagazeho duteze imbere Rubavu yacu.”

Abitabiriye uyu mwiherero bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo byafasha mu kugera ku ntego no kwesa imihigo abenshi bagahuriza ku kuba buri wese yakubahiriza inshingano afite, ntihagire usiragiza umuturage, bityo ko ntawagakwiye kugira intege nke dufatanyije, tukajyana mu ngamba, zo gukorera Abanyarwanda kandi twikorera ubwacu, ntawagakwiye kudatanga serivisi ku gihe”

Umuyobozi Mukuru wa LODA mu kiganiro yahaye abitabiriye umwiherero, yongeye kwibutsa ko muri gahunda igihugu gifite no kurandura ubukene birimo, aho yavuze ko muri gahunda Igihugu cyihaye harimo ko kigomba kuba mu bihugu bifite ubukungu buringaniye mu w’i 2035 naho mu w’i 2050, kikaba kiri mu byateye imbere ku isi kandi ko ibi tugomba kubigeraho mu bufatanye no gukorera ku ntego.
Yongeye kandi kwibanda ku ngamba ziteza imbere gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene, ashimangira ku ruhare n’ubufatanye bw’inzego mu gutoranya abashyirwa muri izi gahunda, zifasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Mu gusoza uyu mwiherero, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yashimiye buri wese wagize uuruhare ngo uyu mwiherero ugende neza, abatanze ibitekerezo kugirango twese dukomeze dufatanye mu kubaka Rubavu twifuza kandi ko tuzabigeraho mu bufatanye kandi buri umwe akabigira ibye ntawe arebeyeho ahubwo ari bandebereho.

Umwiherero wamaze iminsi ibiri wasize buri wese mu bawitabiriye afashe ingamba zo kwisubiraho aho batesheje imihigo, mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere no kongera imbaraga zishoboka, aho bakoze neza biyemeza kuhakomeraho, no kujya mu ngamba nk’Inganji bakaganza muri byose biboneye kandi bibereye iterambere ry’Akarere ka Rubavu.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twatoranyijwe mu kunganira umujyi wa Kigali, kakaba kari ku buso bungana na km2 388.3 gatuwe n’ abaturage 546,683 aho 1614 aribo batuye ku 1km mu mwaka wa 2022.
Muri uyu mwaka kandi abaturage bari bamaze kugezwaho umuriro w’ amashyanarazi bangana na 95.8% mu gihe amazi yo yari kuri 93,5%.
Kuri ubu hamaze kubakwa imihanda ikabakaba ibirometero 74 KM ya kaburimbo, hatunganwa n’ indi y’ itaka ireshya na 82.63KM, hubakwa n’ ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo n’ icyambu mpuzamahanga cya Nyamyumba.