Abatuye Rubavu n’abahagenda bungutse isomero ry’abana bato rya mbere
Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma haherewe ku bana bato ndetse no kubafasha kongera ubumenyi mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kubaka ubukungu butajegajega bushingiye ku bumenyi ku bufatanye na Vision jeunesse nouvelle ndetse n'Ineza Foundation hatangijwe isomero ry'abana bato.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu karere ka Rubavu Mwangane Mediatrice yashimiye abafatanyabikorwa batekere ku kintu cy’ingenzi abana bakeneye kugira ngo koko bkomeze gutegurwa mu bumenyi kuko aribo bayobozi b’ejo asaba ko hatekerezwa n’uburyo amasomero nk’aya yagezwa hirya no hino mu mirenge.
Yagize ati:’’ Abana dufite uyu munsi nibo bayobozi b’ejo hazaza bivuze ko tugomba gukomeza kubafasha gukurana ubumenyi bubaha ubushobozi bwo kuzakomeza kubaka iki gihugu. Ubu bufatanye dukwiye kubukomeza tunatekereza uko amasomero nk’aya yakwegerezwa n’abana bari hirya no hino mu mirenge ntibigume gusa hano mu mujyi.’’
Ashimira abafatanyabikorwa akabizeza gukomeza ubufatanye mu kuzamura ubumenyi bw’abana hategurwa ahazaza hatajegajega h’u Rwanda ruzaba rufite ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse n’ikoranabuhanga.
Nk’uko byagarutsweho na Mujawamariya Elizabeth Johnson washinze Ineza Foundation agaragaza ko nyuma yo kugera mu mahanga aho yabaga mbere y’uko agaruka mu gihugu yabonye ko mu myigire ye agereranije n’abandi haburagamo gusoma yiyemeza gufasha abana b’Abanyarwanda abegereza amasomero binyuze mu bufatanye n’abandi bafatanyabikowa.
Yagize ati: ‘’Mu nzira yo gufasha abana b’u Rwanda kugira umuco wo gusoma hamaze gufungurwa amasomero agera kuri 28 mu rugendo rwo gukomeza kwegereza abana ndetse n’abakuru ibitabo kugira ngo babashe no kungukira mu bumenyi bubirimo.’’
Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle Fr Hagenimana Alex yashimiye Umufatanyabikorwa Ineza Foundation yabafashije kongerera ubushobozi isomer bari basanzwe bafite agaragaza ko n’ubwo hari ibitabo by’abana bari bafite byari bike ndetse bishaje ashishikariza ababyeyi kuzana abana babo mu isomer kugira ngo bibyazwe umusaruro.
Ibitabo by’abana byatanzwe na Ineza Foundation harimo 3000 biri mu rurimi rw'icyingereza na 260 biri mu rurimi rw'icyinyarwanda hamwe n'ubushobozi bwo gutunganya isomero byose bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miriyoni 30.