Abaturiye Umupaka bongeye kwibutswa gukomera ku mutekano no kwitabira umurimo

Abatuye mu Mirenge ya Cyanzarwe,Busasamana na Bugeshi bibukijwe gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafatanije n’ingabo z’Igihugu nta kudohoka bazirikana ko bari ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahashobora guturuka abahungabanya umutekano.

Babyibukijwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 ubwo basurwaga na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara, Ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere baganira n’Abayobozi muri iyi Mirenge guhera kuri Mutwrasibo.

Nyuma yo kubashimira uburyo bafatanya n’ingabo, Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba Gen Alex Kagame yabasabye gukomeza kuwuharanira hirindwa ko hagira uwuhungabanya ubundi bagakomeza kwitabira umurimo biteza imbere muri rwa rugendo rwo kwigira.

Yagize ati:’’Ubundi hano iyo tuganira ku mutekano ntabwo bitugora kuko dusobanukiwe neza ibihe by’umutekano muke ndetse n’ibihe by’umutekano usesuye, niyo mpamvu tugomba gukomeza gushyira hamwe mu kuwuharanira tukirinda icyawuhungabanya aho cyava hose  ubundi tukikomereza imirimo yacu ndetse n’ibikorwa by’iterambere bigakomeza kutugeraho.’’

Guverineri yibukije abaturage ko bafite Ubuyobozi bwiza butagira icyo bubima abibutsa nabo inshingano zabo zirimo gukomeza kubumbatira umutekano, gushimangira ubumwe ndetse no gukomeza kwitabira umurimo kugira ngo Igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.

Yagize ati:’’ Nizeye ko muri twebwe hatarimo bamwe bacirwa umugani ngo uwambaye ikirezi ntamenya uko cyera! Dufite ubuyobozi bwiza buhora butuzirikana kandi butwifuriza ibyiza,icyo rero natwe dusabwa ni ugukomeza gutanga umusanzu wacu haba mu gukomeza kubumbatira umutekano, kwitabira umurimo ndetse n’ibindi bikorwa koko bikwiye kuranga Umunyarwanda muzima nk’uko tubivuga muri ya ndahiro tukarangwa no gukunda Igihugu n’abagituye ndte tugaharanira kwigira no kwihesha agaciro.’’

Yongeye kwibutsa abayobozi ko n’ubwo tugihanganye n’icyorezo cya COVID 19 gisaba uruhare buri wese rwa buri wese bakwiriye gukomeza gukemurira ibibazo abaturage ndetse no kubashishikariza kwirinda ibyaha n'ibindi byose byabangamira abandi.

Back