Abaturaye Bugeshi basabwe gusigazira ibyo bagejejweho na Water for Virunga
Mu gihe Umushinga Water for Virunga urimo gusoza ibikorwa byawo nyuma y'imyaka 4 ufasha abaturage abatuye Umurenge wa Bugeshi ku nkengero za Pariki y'ibirunga mu bikorwa byo gufata amazi no kurwanya isuri, abagenerwa bikorwa basabwe gufatanya n'Ubuyobozi gukomeza kubisigasira.
Muri iki gihe cy'imyaka 4 ,Abaturage baturiye Ibirunga mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu bafashijwe n'Umushinga wa Water for Virunga kubona ibigega bifata amazi ndetse no gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri.
Nk'uko byagarutsweho n'Umuhuzabikorwa w’umushinga Water For Virunga mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gertjan Leereveld yavuze ko ibigega batanze byafashije mu gukumira amazi yambukaga muri Congo bigateza amakimbirane n’abaturage bo mu gace ka Kibumba.
Ati “Mu karere ka Rubavu twakoreye mu murenge wa Bugeshi aho twubatse ibigega 222 bikaba byarafashije abaturage gufata amazi y’imvura nyinshi yateraga isuri bigabanya n’amakimbirane abaturage bagiranaga n’abaturanyi ba Kibumba muri Congo kubera amazi yaturukaga mu Rwanda akabangiriza. Ubu dusize hashyizweho komite z’amazi eshatu zigizwe n’abantu 21 bazasigara bakurikirana aya mavomero natwe kandi tuzaba tubari hafi’’.
Uzaribara Théoneste umwe mu bazasigara bacunga amavomero yijeje ubufatanye bw’abaturage mu kwita kuri ayo mavomero.
Ati “Twishyize hamwe buri muturage atanga amafaranga adufasha kwizigamira kugira ngo nubwo umushinga urangiye tuzakomeze gufata neza ibi bigega nibiba ngombwa tuzagure ibindi. Abahinzi b’ibirayi nabo barimo kwizigamira mbere bagiraga amafaranga igihe cy’umwero nyuma ugasanga barimo kuguza’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias yavuze ko ikibazo cy’amazi kigiye kuba amateka mu bice by’ibirunga.
Ati “Nk’akarere ni inshingano kubungabaunga ibyakozwe mu gufata amazi tunabizeza ko ikibazo cy’amazi mu gace k’ibirunga kigiye kuba amateka kubw’umushinga wa Virunga Belt ugiye gukora umuhanda mwemerewe na Perezida uzava muri Burera ukazagera hano unyuze Musanze na Nyabihu kandi uwo muhanda uzazana n’imiyoboro y’amazi meza yo mu ruganda’’.
Mu murenge wa Bugeshi uturiye ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi hatanzwe ibigega 222 bizafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imvura idasanzwe ihoraho iturutse mu birunga igatwara ubutaka bwabo,ndetse no kubarinda kujya gushaka amazi mu masoko mu ishyamba ry’ibirunga aho bahuriraga n’imbogo zikabagirira nabi.