Abaturage mu byiciro bitandukanye bitabiriye ikiganiro cya 2 cy’icyumweru cyo kwibuka

Nk'ubu biteganijwe mu ngengabihe y'icyumweru cyo kwibuka kuri uyu wa 10 Mata 2019 hirya no hino mu midugudu itandukanye hakozwe ibiganiro ku bumwe bw'Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Icyerekezo gikwiye.

 

Mu kiganiro cyatanzwe hirya no hino mu midugudu, by’umwihariko abacyitabiriye ku cyicaro cy’Akarere aho bagihawe na Perezida wa Ibuka Kabanda Innocent hifashishijwe ingero zifatika zigaragaza aho abanyarwanda bageze mu bumwe n’ubwiyunge uhereye ku ntangiro, agaragaza gahunda nziza z’Igihugu zigamije kubaka u Rwanda rwifuzwa.

 

Iki kiganiro cyitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere iri kumwe n'abakozi b'Akarere bakorera ku cyicaro, abakozi ba RSSB, BNR, WASAC, REG ndetse n'ibitaro bya Gisenyi.

 

Ibitekerezo byatanzwe byagarutse ku by’ingenzi bizakomeza gukorwa mu gushimangira Ubumwe bw’abanyarwanda nk’umusingi w’iteranmbere n’ibyiza abanyarwanda bifuza bikwiye gukomeza gusigasirwa no guharanirwa na buri wese.

 

Asoza iki kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimiye uwatanze ikiganiro ndetse n’abacyitabiriye agaragaza ko amateka y’abanyarwanda yihariye aho kuva na mbere abanyarwanda bahoranye ibisubizo by’ibibazo bahuraga nabyo agaragaza ko nk’abanyarwanda buri wese akwiye gukomeza gutanga umusanzu mu guhindura amateka y’iki gihugu.

Yagize ati: Icyo buri wese asabwa ni uko mu kazi ke ka buri munsi ashyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no komora ibikomere by’Abanyarwanda haharanirwa kubaka u Rwanda ruhuriweho na bene rwo kandi rufite icyerekezo.’’

 

Yashimangiye ko buri wese afite inshingano ze mu gutuma Igihugu kigera kuri byose cyifuza asaba ko umurimo wa buri wese uza ari igisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda asaba ko amasomo yigishijwe afasha buri wese guhindura byinshi aho ari hose.

 

Mu gusoza iki kiganiro hanzuwe gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho nk'umutungo we bwite ndetse n'urubyiruko rushishikarizwa gukomeza guhanga udushya dukomeza kubaka Igihugu naho abakuze bagakomeza guha urugero rwiza urubyiruko bakanarusobanurira amateka nyayo y'Igihugu.

Back