ABATURAGE B’AKARERE KA RUBAVU BITABIRIYE AMATORA KU BURYO BUSHIMISHIJE
Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora, kuri uyu wambere tariki 15 Nyakanga 2024 baramukiye mu gikorwa cy’ amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, bihitiramo abo bifuza ko bazakomeza kubayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere 2024-2029.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, nk’uko baribamaze igihe babyiteguye, abaturage b’Akarere ka Rubavu nabo baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo kwitorera Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite kuri site 82 zitandukanye ziri mu tugari twose tugize Akarere ka Rubavu.
Ni igikorwa mboneragihugu umuturage wese udafite imiziro imubuza gutora yishimiye, aho bagaragazaga akanyamuneza kokwishimira gutora kuko bumva ko ari inshingano z' Umunyarwanda wese wujuje ibisabwa, kwihitiramo abayobozi bamuyobora.
Kuri site ya Maranatha iri mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi, aho Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Murindwa Prosper yatoreye akaba yashimiye abitabiriye amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite ubwitabire bagaragaje aho yemeza ko ubwitabire bwageze ku rugero rushimishije nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’amatora yemereye abatariyimuye ariko bari kuri lisiti y’itora gutorera aho bari.
Meya Mulindwa yagize ati: Ndashimira Abanyarubavu ubwitange n’ubwitabire mwagaragaje muri ikigikorwa, ati ku mugoroba ubwo twarimo tugenzura uko imyiteguro y’amatora ku masite, nahuye n'abaturage bashakaga kurara ijoro ngo badakererwa kuza gutora, mbasaba gutaha bakaza mu gitondo”. Bari bafite ubushake bwinshi bwo kuzuza inshingano zabo.
Ni mu gihe Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana
Nzabonimpa Deogratias we yatoreye kuri site ya Gisenyi Stella Maris, mu kagari ka Nengo, nawe akaba yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyo gutora, yujuje inshingano ze nk’ Umunyarwanda.
Yagize ati: “Gutora ni inshingano zanjye nk’Umunyarwanda, nishimiye gukora inshingano zanjye nk'Umunyarwanda, nitorera Abayobozi.
Ku isaha ya Sa moya za mugitondo, nibwo amatora yari atangiye kuri site zose z’itora mu gihugu aho abashinzwe amatora babanje kurahirira imbere y’abaturage bagiye gufasha gutora, nyuma bakagaragaza udusanduku tw’itora ko turimo ubusa, maze babona kutwinjiza mu byumba byitora.
Amasite yose akaba yari yarimbishijwe bidasanzwe ndetse n’ababyeyi n’abagabo bari babyambariye nk’abakenyereye ubukwe nk’uko abenshi bakunda kugereranya iki gikorwa cy’amatora mu Rwanda n’ubukwe.
Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa cy’amatora bakaba bavuze ko babyishimiye cyane doreko yari n’amatora akomatanyije bakavuga ko iki ari ikintu cyiza kuko gifasha Abaturarwanda kunguka igihe n’amafaranga kuko gutora Perezida bakazagaruka gutora Abadepite byabatwaraga umwanya
Abafite ubumuga, abagore batwite ndetse n’abafite intege nke nk’abageze mu zabukuru bagiye bafashwa gutora batabanje kujya mu murongo nk’uko amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora abisaba, byose byakozwe neza kandi mu mucyo.
Kimwe mu byo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasobanuye byatumye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ahuzwa, harimo n’ uburyo bwo kuzigama ingengo y’imari yayagendagaho aho, yavuze ko gukora ayo matora mu buryo butandukanye byatwaraga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 14 none ay’ubu akaba azatwara miliyari 8 z’amafaramga y’u Rwanda yonyine.