Abasheshe akanguhe bibukijwe gukomera ku ishema ry'ubukuru
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imbereho myiza y'abaturage Ishimwe Pacifique yibukije abageza mu izabukuru gukomeza gukomera ku muco Nyarwanda by'umwihariko barangwa n'ishema ry'ubukuru aho kwishyora mu ngeso zo gusabiriza n'ibindi bidakwiriye kuranga umunyarwanda nyawe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 06 Ukwakira 2019 ubwo mu karere ka Rubavu kimwe n'ahandi mu gihugu mu karere ka Rubavu Guhera saa 10h00-12h 00 mu kagari ka Kanyundo ku murenge wa Mudende hizihizwaga ku rwego rw'Akarere ibirori by'umunsi mpuzamahanga w'abageze mu izabukuru ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti :"Umuriro unoze kuri bose, inzira y'amasaziro meza".
Ibi birori byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Ishimwe Pacifique ari kumwe n'abahagarariye Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano n'ubw'Umurenge aho bifatanije n'abaturage kuremera abageze mu izabukuru batishoboye ibiryamirwa, ibyo kurya, amasabune ndetse n' intama. 
Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere wungirije yagejeje ku babyitabiriye yagarutse ku rukundo rwa kibyeyi ruranga umuryango Nyarwanda ari narwo rukomeza kwigaragaza no mu gihe cy'izabukuru aho ababyeyi n'abo bitabwaho n'abana .
Yagize ati:''Ni byiza ko twishimira ibyiza dukesha umuco Nyarwanda aho urukundo rwa kibyeyi abana batozwa kuva mu buto rukomeza no mu gihe ababyeyi baba bageze mu izabukuru bakitabwaho n'abana ndetse n'ubuyobozi bw'Igihugu aho bahabwa inkunga mu buryo butandukanye.''
Yasabye abakiri bato gukomeza kwita ku bageze mu izabukuru ariko nabo bagakomeza kwitwararika umuco Nyarwanda baharanira kwihesha agaciro birinda ingeso yo gusabiriza ahubwo bagahagarara ku ishema ry'ubukuru babera abato urugero rwiza anibibutsa kwitabira gahunda za Leta muri rusange by'umwihariko Ubwisungane mu kwivuza na Gahunda ya Ejo Heza.
