Abarezi barashima intamwe imaze guterwa mu kubazamurira imibereho

Kimwe n'ahandi mu gihugu mu karere ka Rubavu guhera saa 10h30 kugeza saa 13h30 mu murenge wa  Nyundo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umwarimu ku nshuro ya 18 ku nsanganyamatsiko igira iti "Umwarimu ukiri muto Umunyamwuga w'ejo hazaza" hishimirwa intambwe imaze guterwa mu kuzamura imibereho myiza ya mwalimu.

Ibi birori byitabiriwe n' Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi Dr Isaac Munyakazi ari kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere, abafatanyabikorwa mu burezi, Abarezi n'ababyeyi ndetse n'abanyeshyuri.

Mu izina ry’abarezi bagenzi be, Mutabeshya Celestin yashimiye byinshi byakozwe mu kuzamura imibereho myiza ya mwarimu agaragaza ko bazi ko n’ibitaratungana bigitekerezwaho bakaba bafite icyizere ko ibintu bizakomeza kugenda birushaho kuba byiza.

Umuyobozi w'Akarere yashimye Leta y'u Rwanda idahwema kwereka abarezi ko ibitayeho,ashimira abarezi babaye indashyikirwa ko babera urugero rwiza abakiri inyuma. Yanashimiye abafatanyabikorwa mu burezi abizeza gukomeza ubufatanye

Abarimu b'indashyikirwa mu kazi kabo bahawe ibihembo birimo moto 3,laptop, telephone za smart phone n'amatungo magufi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu yashimiye abarimu umurava ubaranga mu kurerera u Rwanda abizeza kuzakomeza kwitabwaho.

Yagize ati: ‘’ Turashimira abarimu baherekeza umunsi ku munsi abana bakabafasha kuvumbura impano bibitsemo,aribyo bituma Igihugu gitera imbere mu nzego zitandukanye.’’

Ababyeyi nabo bibukijwe gukomeza gufatanya n’abarezi kurerea u Rwanda bafasha abana gusubiramo amasomo nyuma yo kuva ku ishuri aho kubaharira mwarimu gusa ahubwo ubumenyi bugahuzwa n’uburere kugira ngo bazavemo Abanyarwanda babereye urwababyaye.

 

Back