ABAHOZE MU MITWE YITWAJE INTWARO BAHAMAGARIRWA KUGIRA URUHARE MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU

Ibi Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo habaga Ubukangurambaga buteganyirijwe abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe ari abasirikare 147 basezerewe mu cyiciro cya   75 bugamije gukangurira abanyarwanda bakiri mu mashyamba gutaha. Uruhare rw’abagenerwabikorwa mu iterambere 

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare bahawe amahugurwa yo kubakangurira no kubaherekeza ashingiye ku muryango (Community Based Sensitization).

Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abasubijwe mu buzima busanzwe gutinyuka bakegera ubuyobozi, bagasaba ibyangombwa, inzego z’ibanze zikabafasha kwisanga mu buzima busanzwe buborohereza kubibona ndetse bukamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi n’uko babayeho. Ybakanguriye kandi kubahiriza gahunda za Leta zirimo kwitabira inama n’inteko z’abaturage, Umuganda, ibikorwa by’isuku n’isukura, siporo rusange n’izindi kuko zibafasha kwisanga no kwihuza n’abandi mu buryo bwihuse.

Loda igaragaza ko mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’abaturage ko itanga inkunga ku bagenerwabikorwa ba Komisiyo kugira ngo abahoze ari abasirikare bari kwisanga mu muryango Nyarwanda babashe kubona igishoro cyo kubafasha kwiteza imbere, kwihangira imirimo, kugaragarizwa amahirwe yo kwiteza imbere, gutanga inguzanyo ya 200,000frw ku bagaragaje umushinga w’iterambere wishyurwaho inyungu ya 2%, ariko iyo bishyize hamwe mu itsinda cyangwa koperative bahabwa inguzanyo ya 2,000,000 frw.

Brig. Gen. Albert RUGAMBWA Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije inshingano urwego rw’Inkeragutabara rufite mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu hirya no hino ku mipaka ihuza Igihugu n’ibihugu by’abaturanyi.

Yakanguriye aba bari guhugurwa gutangira amakuru ku Gihe, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yatuma bongera gusubira mu mashyamba, abasaba kandi Kutagira ubwoba ahubwo bakihutira gufatanya n’abandi baturage mu rugendo rw’iterambere.

Aya mahugurwa kandi agamije kureba aho abagenerwabikorwa bageze mu rugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe, kureba aho abagenerwabikorwa bageze bakangurira abo basize mu mashyamba ya Congo gutaha mu mahoro no kumenya imbogamizi bahura nazo no gushakira hamwe ingamba zo kuzikemura.

Perezida wa Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare rugaragara mu gutuma abagenerwabikorwa b’iyi komisiyo bisanga mu buzima busanzwe. Yasabye aba bagenerwabikorwa gukomera ku ndangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabasabye kandi kwimana u Rwanda buri wese akaba ku ruhembe mu kwamagana imvugo z’urwango no kuba abahamya b’ukuri basanze mu Rwanda. 

Back