Abahinzi bibukijwe kugana ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo birinda ibihombo bitateganijwe.
Mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro igihembwe cy’ihinga 2021B cyo kuri uyu wa 11/03/2021 cyabereye mu Murenge wa Mudende ahatewe imbuto y’ibirayi ku buso busaga hegitari 20, abahinzi bongeye gukangurirwa kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa ndetse n’amatungo mu rwego rwo kwirinda ibihombo bitateganijwe.
Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Rubavu, Iryumugabe Benjamin yagaragaje ko ubu bwishingizi bwiswe Tekana urishingiwe Muhinzi bwashyiriweho abahinzi mu rwego rwo kubarinda ibihombo bahuraga nabyo abashishikariza kubwitabira kugira ngo hishingirwe ibyabangamira umusaruro wabo.
Yagize ati:’’Nyuma yogusanga abahinzi n’abarozi bagerwaho n’ingaruka nyinshi zibangamira umusaruro wabo, Leta y’u Rwanda ndetse n’ibigo by’ imali ubu hariko Gahunda ya Tekana urishinsoma ibikurikiragiwe Muhinzi, bityo rero turabashishikariza gukora n’ibigo bifatanya na twe muri iyi Gahunda.”
Ibi kandi bishimangirwa n’Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu Habimana Martin wagaragaje ko muri iki gihe kuba umuhinzi n’umworozi yahuran’ibihombo byaterwa n’uburangare bwo kutitabira ubu bwishingizi yashyiriweho nk’igisubizo.
Muri ubu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo Leta yashyiriyeho Abahinzi n’aborozi nkunganire igenda irutanwa hakurikijwe ibyishingirwa aho nko ku nkoko ndetse n’ingurube iyi nkunganire igera kuri 40%.
Umurenge wa Mudende n’umwe mu Mirenge igize Akarere ka Rubavu yeza igihingwa cy’ibirayi by’ubwoko batandukanye, imbuto yahinzwe kuri ubu, ni iyitwa kirundo itangira gutanga umusaruro mu gihe cy’amezi agera kuri atatu.