Abahinzi bibukijwe guhingira igihe,gukoresha ifumbire no kwita ku bihingwa

Abahinzi bo mu kagari ka Mukondo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu bibukijwe kwitabira guhingira igihe, gukoresha imbuto z’indobanure, gukoresha inyongeramusaruro,kwita ku bihingwa ndetse no kuzacunga neza umusaruro birinda kuwumarira ku masoko ahubwo bakizigamira.

Ibi babyibukijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier ari kumwe n’Umuyobozi wa RAB ishami rya Tamira Ryumugabe Jean Bosco kuri uyu wa 13 Werurwe 2019 hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2019B haterwa imbuto y’ibishyimbo

Umuyobozi w’Akarere wungirije yasabye abahinzi guhinga bafite intego yo kwihaza no gusagurira amasoko. Ibi bakazabigeraho bahingira ku gihe, bakoresha inyongeramusaruro zirimo imborera n’imvaruganda ,gutera imbuto z’indobanure ndetse no kwita ku biribwa babagara.

Yagize ati:’’Igihe ni iki ngo abahinzi dutandukane n’umuco wo gupfa guhinga ahubwo buri wese akiha intego yo kurushaho kunoza uburyo ahingamo kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera hagamijwe kwihaza mu biribwa ariko no gusagurira amasoko.’’

Yibutsa ko kugeza ubu nta muhinzi ukwiye kuba ahura n’imbogamizi zo kubura ushinzwe ubuhinzi kuko mu midugudu aho batuye hari abajyanama b’ubuhinzi basobanukiwe na gahunda zose zigamije iterambere ry’ubuhinzi ndetse baba bafite n’uturima shuri bakwigiraho.

Umuyobozi wa RAB ishami rya Tamira yagarutse ku kamaro ko guhingira ku gihe yibutsa abahinzi ko iyo habayeho gukererwa haba hashobora kuvuka ikibazo cy’uko imyaka ihura n’isuba ryinshi,invura nyinshi ndetse n’uburwayi butandukanye.

Yagize ati:’’ Iyo tubasaba guhingira igihe mu kwiye gusobanukirwa akamaro kabyo aho ari ishingiro ryo kubona umusaruro ushimishije. Iyo udahingiye igihe uba ukwiye no kwitega umusaruro muke cyangwa se nawo ukawubura bitewe n’imvura nyinshi,izuba ryinshi ndetse n’uburwayi buba bushobora kwangiza ibihingwa.’’

By’umwihariko yibukije abahinzi akamaro k’amaterasi bakorewe asaba kuyahingamo neza birinda ko yatwarwa n’isuri bityo akayabo k’amafaranga yashowe mu ikorwa ryoyo akaba imfabusa.

Ku ruhande rw’abahinzi bashima gahunda zitandukanye bakomeje gushyirirwaho n’Igihugu zigamije kuzamura umusaruro zirimo nko kuborohereza kubona imbuto z’indobanure ndetse n’amafumbire atandukanye bakizeza kurushaho kwitabira umurimo bashyira mu bikorwa inama zitandukanye bagirwa.

Back