Abagore bo mu Karere ka Rubavu barashimirwa intamwe bakoje gutera mu rugendo rwo kwigira
Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro byo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 byizihirijwe mu Murenge wa Busasamana hongeye gushimwa intambwe Umugore wo mu cyaro Akomeje gutera mu kwitabira ibikorwa bitandukanye bimuteza imbere ariko no kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yashimye intambwe abagore bakomeje gutera
Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Abagore bo mu Karere ka Rubavu bakora birimo inganda ziciriritse zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi yashimye aho abagore bageze bitabira ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati: ‘’Uyu ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho ariko kandi tukanakomeza kureba imbere kuko tutaragera aho twifuza .Twabonye cyerekezo 2024 si icyo cyinyine u Rwanda rufite hari na 2050 kuko twifuza kugera aheza kandi aho tugeze ubu ngubu bitwereka ko tubishoboye nk’Abanyarwanda dufashijwe n’Ubuyobozi bwiza.’’
Yongeraho ko hari byinshi byakozwe ariko hari ibyo gushyiramo ingufu Uruhare rw’umugore wo mu cyaro ruragaragara cyane mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu ubukungu , miyoborere myiza n’ubutabera bigaragarira buri wese tutirengagije uruhare abagore n’abakobwa bagizwe mu guhangana n’iki cyorezo.

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda Fatou Aminata asaba gukomeza gushyigikira umugore mu iterambere
Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda Madam Fatou Aminata lwari unahagarariye one UN yashimiye Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwafashe umurongo wo kudaheza umugore ndetse no kumwubakira ubushobozi asaba abagore kudapfusha ubusa ayo mahirwe bahawe adasangwa aho ari ho hose.
Ati” Nshimishijwe n’uruhare umugore wo mu cyaro agira mu iterambere mu bikorwa bye by’ubuhinzi bituma dushobora kwihaza mu biribwa. Ni byinshi umugore wo mu Rwanda amaze kugeraho kubera Ubuyozi bwiza butamuheza mu bikorwa byose. Nta mpamvu nimwe yo kudakora cyane rero kuko mwahawe uruga ngo mugaragaze ibyo mushoboye.
Ashima kandi ko n’ubwo muri ibi bihe bya COVID_19 umugore yagiye ahura ningorane zitandukanye , harimo n’imishinga y’abagore yagiye idindira ariko bakomeje kugerageza guhagarara agasaba gukomeza gushyingikira umugore mu kuyoboka inzira y’iterambe.
Abagore bakomeje kugera kuri byinshi birimo n'iby'ubuhinzi
Muri ibi birori byari ku nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi guma kuruhembe rw’iterambere wirinde uhangane n’ingaruka n’ingaruka za covid-19” Abagore bongeye gushimira agaciro basubijwe ndetse banahigira gukomeza kugasigasira birinda gutetereza uwakabasubije.
Abagore bo mu Karere ka Rubavu batangiye inganda ziciriritse zitunganya umusaruro
Kugeza uyu munsi mu Karere ka Rubavu habarurwa abagore basaga 100 bari mu Nzego z’Ubuyobozi ndetse n’abandi benshi bari mu bikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu rwego rwo gukomeza guharanira kwigira.
Abagore bari babukereye ku munsi wabo