Abagabo n’abagore bibukijwe gukomeza ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore abagize umuryango bongeye kwibutswa kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye hakemurwa by’ibanze ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’umuryango usanga bitanasaba ubushobozi buhambaye.

Nk’uko byagarutsweho na Hon Uwamariya Odette ngo aho umugore ageze yiteza imbere ni ahantu heza hakwiye kwishimirwa ariko hari n’ibindi akwiye gushiramo imbaraga birimo gukemura bimwe mu bibazo bikidindiza iterambere ry’umuryango kandi bidasaba ingengo y’imari harimo n’amakimbirane mu muryango, isuku ndetse no kuboneza imirire y’umuryango.

Agira ati: ‘’N’ubwo hari aho umuryango umaze kugera mu kuzamura imibereho myiza, haracyari ibikenewe gukorwa mu kubaka Umuryango uzira amakimbirane kuko ari kimwe mu biwusubiza inyuma . Amakimbirane mu muryango yangiza byinshi ndetse akagira ingaruka kuri buri wese mu bawugize.’’

Asaba buri wese gukoresha amaso ye ahereye aho atuye akareba uburyo umuryango ubana mu mhoro , urukundo ndetse n’ubufatanye wihuta mu iterambere kuruta ya miryango usanga ihora mu nduru binatuma abana badakura neza, batiga ndetse banajya mu buzererezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace nawe ashima intabwe ikomeye umugore amaze gutera agashimangira ariko ko Atari kubyishoboza iyo hataba uruhare rw’abagabo bamaze gusobanukirwa akamaro ko gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati: ‘’Nibyo koko nk’abagore turishimira intambwe ikomeye tumaze gutera nk’abagore haba mu kuba turi mu nzego zifata ibyemezo ku kigero kiri hejuru ndetse no mu kwitabira imirmo itandukanye iduteza imbere ariko ntabwo twakirengagiza uruhare rw’Abagabo muri ibi byose, igikwiye rero ni ugukomeza uruhare rwa buri wese mu gukomeza ubufatanye muri icyo cyerekezo.’’

Ashimangira ko mu gihe umuryango waba utekanye hari ibibazo byinshi byahinduka amateka birimo nk’iby’imirire mibi n’igwingira, ubuzererezi no guta ishuri kw’abana ndetse n’ibindi byose bishingiye ku bukene bukabije.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rubavu ashima intambwe umugore agezeho yiteza imbere akagaruka ku mahirwe atandukanye Igihugu cyahaye abagore agashishikariza bagenzi be gukomeza kuyabyaza umusaruro.

Agira ati:”Twiyemeje kubaka umuryango ubana mu mahoro kuko iyo adahari usanga hari umwiryane impande zose,hari amatsinda twashinze afasha mu gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’umugore kandi biratanga umusaruro. Icyo dusabwa rero ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye Igihugu kigenera abagore mu guhangana n’ibibazo bikibangamiye umuryango bidasaba amafaranga ahubwo ubushake.”

Mukeshimana Janviere umwe mu bagore bo mu murenge wa Rugerero ashima agaciro umugore yahawe byamufashije gutinyuka  akajya mu nzego zifata ibyemezo ndetse akabasha no kwinzira mu bikorwa bikomeye by’iterambere.

Agira ati:”Turashima Nyakubahwa Padezida wacu ku gaciro yaduhaye nk’abagore mbere twari twaraheze inyuma ariko ubu dufite ijambo ko tunahagarariwe mu nzego zose ndetse no mu byiciro by’imirimo bitandukanye uhasanga abagore.’’

Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe mu karere ka Rubavu mu mirenge yose aho ibi birori byaranzwe no kuremera abagore batishoboye ndetse no gutera inkunga amatsinda atandukanye y’abagore mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Back