Ababyeyi bibukijwe gufasha abana kwitabira gusoma byibura iminota 15 buri munsi

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma byahujwe no gutangiza ubukangurambaga bwo gusoma buzamara umwaka,ababyeyi bibukijwe gufasha abana kugira umuco wo gusoma binyuze mu kubashishikariza kwitabira gusoma byibura imonota 15 mu rugo ndetse na 15 ku ishuri.

Muri ibi birori byaranzwe no guhemba abana bahize abandi mu kwandika inkuru zizafasha bagenzi babo ndetse no gusoma neza Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique ndetse n’intumwa ya Minisiteri y’Uburezi babigarutseho bashingiye ku kamaro ko gusoma ku banyeshuri no ku muntu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yagize ati:’’Umwana ukunda gusoma ibitabo aba atandukanye n’umwana utajya asoma kuko ubumenyi abisangamo bugenda bumujyamo umunsi ku munsi. Ni inshingano zacu rero nk’ababyeyi gufasha abana bacu kwitabira gusoma dutegura ahaza h’Igihugu cyacu hatajegajega hashingiye ku bumenyi.’’

Yongeraho kandi ko ari insingano z’umubyeyi guharanira ko umwana akura mu buryo bwose haba ku mubiri ndetse no mu bumenyi bityo badakwiye kubaharira mwarimu wenyine ahubwo bagomba gufatanya kumukuza mu bwenge haba mu rugo ndetse no ku ishuri.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma byabimburiwe no gusura Urwunge rw'amashuri rwa Stella Maris(Gisenyi) harebwa aho abana bo mu mashuri abanza mu mwaka wa kabiri bageze babyaza umusaruro ibitabo bitandukanye bafite mu gusoma ahashimwe ubumenyi bafite mu gusoma neza inkuru zitandukanye.

Back