SIPORO: ISOKO Y'UBUZIMA N'ITERAMBERE RY'ABANTU BAFITE UBUMUGA MU KARERE KA RUBAVU
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kumva no kwitabira Siporo, by’umwihariko guteza imbere uruhare rw’abantu bafite ubumuga muri Siporo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, mu Karere ka Rubavu hakozwe ubukangurambaga bwibanze ku kamaro ka Siporo ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri ubu bukangurambaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari wakiriye iki gikorwa yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ka Siporo no kuyitabira, asaba ko ubukangurambaga bukomeza kuko Siporo ari ubuzima. Yashimiye kandi Ubuyobozi bw’Akarere n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku bufatanye bagaragaje mu gushyigikira ibikorwa bya Siporo rusange.
Yagaragaje ko binyuze muri Rubavu Paralympic Sport Clubs ndetse na Siporo rusange isanzwe iba buri cyumweru cya mbere n'icya gatatu cy'ukwezi, abantu bafite ubumuga babona amahirwe yo kuva mu bwigunge, kwigirira icyizere no guharanira iterambere ryabo. Siporo kandi ibafasha, kimwe n’abandi bayitabira, kwirinda indwara zitandura ndetse no kugira uruhare rufatika mu mibereho n’iterambere ry’umuryango.
Uhagarariye UPHLS Karangwa François Xavier yashimangiye ko abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bwo kwitabira Siporo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro. Yagaragaje ko Siporo ari igikoresho gikomeye mu kwirinda indwara zitandura, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ishobora guhungabanya ubuzima, ndetse ikafasha abantu bafite ubumuga kuva mu bwigunge, kwigirira icyizere no kugaragaza ubushobozi bwabo.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ku gahunda n’ingamba yashyizeho zigamije guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, anasaba ko ubufatanye hagati y’inzego, abafatanyabikorwa n’abaturage bukomeza kugira ngo izi gahunda zitange umusaruro urambye.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) mu Karere ka Rubavu, Mpumuje Hadi Anselme, yagaragaje ko ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho n’abantu bafite ubumuga ari isoko y’iterambere, kuko byabafashije kuva mu bwigunge, kongera uruhare rwabo mu muryango no kugaragaza ko abantu bafite ubumuga bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu.
Yashimangiye ko Siporo ari imwe mu nzira z’ingenzi zatumye abantu bafite ubumuga bagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’imibereho n’iterambere, binyuze mu guteza imbere impano zabo, kubaka icyizere no kubona amahirwe yo guhagararira Akarere mu marushanwa atandukanye. Yasabye ko ubufatanye n’ubwitabire bwa buri wese bikomeza kugira ngo ibyagezweho bisigasirwe kandi iterambere ry’abantu bafite ubumuga ryihutishwe.
Muri iki gikorwa hanamuritswe ibikombe bitatu amakipe ahagarariye Akarere ka Rubavu aherutse kwegukana ku rwego rw’igihugu. Ibi bikombe byagaragajwe nk’ikimenyetso cy’impano, ubwitange n’umuhate by’abakinnyi ndetse n’uruhare rw’Akarere mu guteza imbere Siporo.
Abitabiriye ubu bukangurambaga bibukijwe kandi gukomeza gushyigikira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi binyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge, ndetse no kugira uruhare mu kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza n’imibereho myiza.
Ubu bukangurambaga bwasize ubutumwa bw’uko Siporo atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari igikoresho cy’ubuzima, ubusabane, imbaraga, kwigirira icyizere n’iterambere, kandi ko abantu bafite ubumuga na bo bafite ubushobozi bwo kwitwara neza muri Siporo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.