RUBAVU HIZIHIJWE UMUNSI WO KWIBOHORA32 HATAHWA IBIKORWA BY'ITERAMBERE BYUNGANIRA ABATURAGE
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu, hizihijwe Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, hanatahwa ibikorwa bitandukanye by’iterambere bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka igihugu gifite iterambere rirambye.
Ibirori byabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize, ariko kandi biba umwanya wo gutangiza no gutaha ibikorwa remezo bitandukanye birimo amazu yubakiwe abatishoboye, ibiro by’Utugari, ibyumba by’amashuri, imihanda, ibiraro n’amavomero, ndetse no koroza abaturage.
Mudende: Amazu y’abatishoboye n’inka zatanzwe
Mu Murenge wa Mudende, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kwizihiza #Kwibohora32.
Muri uyu Murenge hatashywe inzu eshanu (5) zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, hanatangwa inka ku baturage 10 ndetse n’umusirikare wamugariye ku rugamba, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kunoza imibereho yabo.
Bugeshi: Hatashywe ibiro by’Utugari n’amazu y’abatishoboye
Mu Murenge wa Bugeshi, hatashywe ibiro bishya by’Utugari twa Kabumba na Mutovu, byubatswe mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi zegereye abaturage.
Hatashywe kandi amazu yubakiwe imiryango itishoboye mu Tugari dutandukanye tugize uyu Murenge.
Cyanzarwe: Ishuri n’ibikorwa byunganira imibereho myiza
Mu Murenge wa Cyanzarwe, hatashywe ibikorwa by’ishuri rya CS Rwanzekuma, birimo ibyumba by’amashuri bitatu (3) n’ubwiherero 13, byose byuzuye kandi bifite umuriro w’amashanyarazi.
Hatashywe kandi inzu yubakiwe umuturage utishoboye, ndetse n’undi muturage ahabwa inka mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.
Kanzenze: Amazu n’ivomero rusange
Mu Murenge wa Kanzenze, Visi Meya w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yifatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’Umurenge mu gutaha inzu eshatu (3) zubakiwe abatishoboye ku bufatanye na PSF.
Hatangijwe kandi ivomero rusange mu Kagari ka Nyamikongi, rizafasha abaturage kubona amazi meza kandi hafi yabo.
Gisenyi: Hatashywe ibiro by’Akagari
Mu Murenge wa Gisenyi, hatashywe ibiro bishya by’Akagari k’Umuganda. Muri ibyo birori kandi hatanzwe ubutumwa bujyanye n’Umunsi wo Kwibohora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga, yifatanyije n’abaturage muri ibi bikorwa.
Nyundo na Nyamyumba: Ibiraro, amazu n’ibiro by’Akagari
Mu Murenge wa Nyundo, hatashywe ikiraro cya Terimbere, kizafasha abaturage mu ngendo no mu buhahirane, ndetse hanatangwa inzu yubakiwe umuturage utishoboye.
Mu Murenge wa Nyamyumba, hatashywe ibiro by’Akagari ka Busoro, hanatangwa inzu yubakiwe umuturage utishoboye ku bufatanye na Cooperative KOMINYABU.
Rubavu: Umuhanda n’Ikigo cy'urubyiruko
Mu Murenge wa Rubavu, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yifatanyije n’abaturage mu gutaha Umuhanda wa Ngugo n’Ikigo cya Rubavu Community Center.
Ibi bikorwa byabanjirije ibirori byo kwishimira ibyagezweho byabereye mu Kagari ka Byahi.
Kanama na Rugerero: Ibiraro n’amazu y’abatishoboye
Mu Murenge wa Kanama, hatashywe ikiraro cya Rukukumbo ndetse n’amazu umunani (8) yubakiwe abatishoboye, mbere y’ibirori byo kwishimira ibyagezweho byabereye mu Kagari ka Kabirizi.
Mu Murenge wa Rugerero na ho hatashywe ikiraro cya Rukukumbo gihuza Umurenge wa Rugerero n’Umurenge wa Nyundo, ndetse n’amazu umunani (8) yubakiwe imiryango itishoboye. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange yifatanyije n’abaturage muri ibi bikorwa.
Kwibohora, inshingano yo gusigasira ibyagezweho
Ibi bikorwa byabaye mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 32 yo Kwibohora, byagaragaje uruhare rw’inzego za Leta, abikorera n’abaturage mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kubaka ibikorwa bifitiye akamaro abaturage.
Abaturage bibukijwe ko Kwibohora atari ukwishima gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gufata inshingano kuri buri wese, gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, kubirinda no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano byagezweho.
Hanashimangiwe ko buri muturage afite inshingano yo kurinda ibyagezweho no guhangana n’ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano, kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze kugera kuri bose.