MUDENDE: ABAGORE 145 BASEZERANYE BYEMEWE MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO
Ku itariki ya 15 Ukwakira 2026, u Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’Umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo, umusingi w’impinduka zirambye". Uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu aho twifatanyije na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Madame UWIMANA Console.
<figcaption>Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu Karere ka Rubavu,mu Murenge wa Mudende.</figcaption>
Kwizihiza uyu munsi bigamije kugaragaza uruhare rukomeye rw’umugore wo mu cyaro, mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu; mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza; bigamije kandi gufatira hamwe ingamba zigamije gukuraho imbogamizi umugore wo mu cyaro agihura nazo.
<figcaption>Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro bigamije kandi gufatira hamwe ingamba zigamije gukuraho imbogamizi umugore wo mu cyaro agihura nazo.</figcaption>
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Uwimana Console yasabye abagore gukomeza kwitinyuka no kwishimira intambwe bamaze gutera mu kwiteza imbere n'miryango yabo birinda amakimbirane mu miryango yabo ahubwo bafatanya gukoresha neza umutungo wabo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
<figcaption>Minisitiri Uwimana Console yongeye gukangurira abagore kwitinyuka kuko nabo bashoboye.</figcaption>
Mu kwizihiza uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere Mulindwa Prosper akaba n'Umwanditsi w’Irangamimerere mu Karere yasezeranyije imiryango 145 yari isanzwe ibana idasezeranye aho yabwiye abashyingiranwe ko “Gushyingiranwa mu buryo bwemewe n'amategeko ni intambwe ikomeye mu kubaka umuryango utekanye kandi ukurikije amategeko. Turakangurira imiryango isanzwe ibana idasezeranye gufata iya mbere mu gusezerana imbere y’amategeko, kuko ari umusingi w’uburenganzira, inshingano n’iterambere ry’umuryango.”
<figcaption>Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa yakanguriye ababana badasezeranye kubikora.</figcaption>
Muri igi gikorwa kandi Inka 30 zituwe hagamijwe gufasha abaturage kwikura mu bukene no kurwanya indwara ziterwa n'imirire mibi.
<figcaption>Inka 30 zatanzwe hagamijwe ko abaturage bikura mu bukene ndetse zikabafasha kwikura mu bukene no kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'imirango yabo.</figcaption>


Hatanzwe kandi n'ibindi bya ngombwa bifasha abaturage kuzamura imibereho myiza n'iterambere ryabo birimo; igishoro ku bagore 10 n’amatsinda 2, ibiryamirwa ku miryango itishoboye,hatashwe n'inzu yubakiwe umuturage utishoboye yatashywe kuri uyu munsi wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro.