INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA RUBAVU YEMEJE INGENGO Y’IMARI YA MILIYARI 48.3 FRW
Kuri uyu wa 30 Kamena 2026, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye iyobowe na Perezida wayo, Dr. Kabano Ignace, aho yemeje umushinga w’ingengo y’imari y’Akarere izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026–2027.
Iyi ngengo y’imari ingana na 48,367,350,955 Frw, ikaba igamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026–2027, bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere ka Rubavu.
Mu nama, Inama Njyanama y’Akarere yaganiriye ku mushinga w’ingengo y’imari, iwusuzuma mbere yo kuwutora no kuwemeza, mu rwego rwo kwemeza ko umutungo w’Akarere uteganywa kandi ugakoreshwa mu buryo bujyanye n’ibikorwa by’ingenzi by’Akarere.
Ingengo y’imari yemejwe izaba ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu gushyira mu bikorwa gahunda z’Akarere mu mwaka wa 2026–2027, hagamijwe gukomeza guteza imbere Akarere no kuzamura imibereho y’abaturage.