Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IMIRYANGO 870 YASENYEWE N'IBIZA BYA GICURASI 2023 YASHYIKIRIJWE INZU YUBAKIWE

 

<figcaption>Hatashywe ku mugaragaro amazu 870 y'abaturage mu Murenge wa Rugerero</figcaption>

 Aya amazu yubakiwe imiryango 870 igizwe n’abaturage 4,235 bari barasizwe iheruheru n’ibiza byibasiye Akarere muri Gicurasi 2023 yubatswe mu Murenge wa Rugerero kuri Site zatoranyijwe ari zo iya Kasonga iherereye mu Kagari ka Muhira yubatsweho amazu 306 na Site ya Ruranga iherereye mu Kagari ka Rugerero yubatsweho amazu 564. Aya mazu yubatswe u bufatanye na Banki y’Isi mu Rwanda (World Bank Rwanda), Guverinoma y’u Rwanda imaze kubaka amazu 3,522 no kuvugurura andi 1,574, hagamijwe gufasha ingo zagizweho ingaruka n’ibiza. Igikorwa kandi cyitabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi wungirije wa Gahunda y’Ibiribwa ku Isi (WFP) mu Rwanda n’abandi bayobozi.

 

Umuyobozi w'Akarere Mulindwa Prosper yagaragaje ko n'ubwo ibiza byahitanye abantu, bamwe bagakomereka bakavurwa bagakira, Amazu agasenyuka burundu andi agasenyuka igice, abahuye n’ibiza barubakirwa. Hari hasigaye imiryango 870 ariyo yubakiwe izi nzu zatashywe kuri uyu munsi.

 

<figcaption> </figcaption>

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi yasabye abagenerwabikorwa kubungabunga amazu bahawe no kurengera ibidukikije, ashimangira ko ayo mazu ari umusingi w’iterambere ry’imiryango yabo no kwiteza imbere mu buryo burambye.

<figcaption>Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi agaragaza ko amazu bahawe ari umusingi w'Iterambere</figcaption>

Kaori Ura, Umuyobozi wungirije wa Gahunda y’Ibiribwa ku Isi (WFP) mu Rwanda, wavugiraga Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda n’imiryango yose ya Loni ikorera mu Rwanda, yashimye Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku ruhare bagize mu gusubiza imiryango yibasiwe n’ibiza mu buzima bwiza, ibinyujije mu kuyubakira amazu meza kandi atekanye no kuyisubiza agaciro n’icyizere.

 

Yagize ati: “Kugarura ubuzima mu buryo busanzwe ntibivuze gusa gusimbuza ibyatakaye. Ahubwo ni ukureba ko imiryango n’abaturage muri rusange bava mu bihe by’ibiza barushijeho kugira umutekano, imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibishobora kubaho mu gihe kiri imbere.”