Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IBYAGEZWEHO MU KARERE NI UMUSARURO W’UBUFATANYE BW’ABAYOBOZI N’ABATURAGE – PEREZIDA W’INAMA NJYANAMA Dr. KABANO IGNACE

 

Mu rwego rwo kugaragaza no gusuzuma ibyagezweho n’Inama Njyanama y’Akarere muri manda y’imyaka itanu ya 2021–2026 ishinze, hanagaragazwa ibikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kurushaho guteza imbere Akarere no kuzamura iterambere n'imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’ibanze, inzego z’umutekano, ibigo bya Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Cyari kigamije gusuzuma uruhare rw’Inama Njyanama mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere, gukomeza kubazwa inshingano no gushimangira uruhare rw’abaturage mu miyoborere.

Mu byo Akarere ka Rubavu kagezeho muri iyi manda harimo ibikorwa remezo by’imijyi n’iterambere rusange, kwagura serivisi z’amazi n’amashanyarazi, gutuza abaturage basenyewe n'ibiza mu midugudu ya Kasonga na Ruranga iherereye mu Murenge wa Rugerero, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kunoza ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, guteza imbere ubukerarugendo n’ibikorwa bihuza abantu mu nama n’ubucuruzi (MICE), kwagura ibikorwa remezo by’uburezi n’imyuga, ndetse no gushimangira imiyoborere myiza n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimye uruhare rw’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’iterambere byagezweho muri manda ya 2021–2026. Yashimangiye akamaro ko gukomeza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, gukoresha neza umutungo rusange no gushyira imbere inyungu z’abaturage, kugira ngo ibyagezweho birusheho kubyazwa umusaruro kandi bigire uruhare mu iterambere rirambye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr. Ignace Kabano, yagarutse ku kamaro ko gusuzuma ibyagezweho muri manda irangiye, hagamijwe kugaragaza umusaruro w’ibikorwa byashyizwe mu bikorwa no kumenya ibikeneye gukomeza kwitabwaho. Yashimangiye ko imiyoborere ishingiye ku nshingano, ubufatanye n’uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere no gukomeza kunoza imitangire ya serivisi.

Iyi nama yanagaragaje ibibazo bigikeneye gukemurwa, birimo ubushomeri mu rubyiruko, ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ibyuho mu kubona amazi n’amashanyarazi, serivisi zijyanye n’ubutaka, magendu na ruswa, ndetse no gukomeza guhangana n’ingaruka z’ibiza. Hanagarutswe ku gukomeza kwagura ibikorwa by’ubukungu kugira ngo abaturage barusheho kubona amahirwe y’akazi n’iterambere.

Mu cyiciro gikurikiraho, Akarere ka Rubavu kazibanda ku kurangiza ibikorwa bitarangiye, kongera amahirwe y’akazi no guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko, gukemura ibyuho mu bikorwa remezo na serivisi z’ibanze, gukaza ingamba zo guhangana n’ibibazo by’imibereho n’umutekano, no kwihutisha amahirwe ari mu bukerarugendo, MICE, ubucuruzi, ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’inganda.

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro ko gusuzuma ibyagezweho no gushyira imbere ibikenewe gukorwa, kugira ngo gahunda z’iterambere zikomeze gushingira ku nshingano, ubufatanye n’ibyifuzo by’abaturage. Ibyagezweho muri manda ya 2021–2026 bikaba ari umusingi wo gukomeza kubaka Akarere ka Rubavu gatera imbere kandi abaturage bakarushaho kugira imibereho myiza.