ABAGEZE MU ZABUKURU MURI INTANGARUGERO MU KWIMAKAZA INDANGAGACIRO NZIZA MU RUBYIRUKO - VISI MEYA ISHIMWE PACIFIQUE
Kuwa 06 Ukwakira wa buri mwaka u Rwanda rwifatanya n'isi mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Abageze mu zabukuru, aho uyu munsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubunararaibonye bw'abageze mu zabukuru, umusingi w'iterambere rirambye."
Uyu munsi wizihijwe mu Karere, wizihirizwa mu Murenge wa Nyundo aho Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Ishimwe Pacifique yifatanyije n'abageze mu zabukuru bo muri uyu murenge kwizihiza uyu munsi. Yahamagariye abageze mu zabukuru kuba itara riboneshereza abakiri bato barangwa n'indangagaciro zikwiriye no kuba bandebereho birinda ibikorwa bigayitse birimo ubusinzi, kwandavura, gusabiriza n'ibindi.hari kwizihirizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru. Uyu munsi uri kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubunararaibonye bw'abageze mu zabukuru, umusingi w'iterambere rirambye."
Yabashimiye ko abageze mu zabukuru kubera ubunararibonye bwabo mu kubera abato intangarugero no kugira uruhare mu gusigasira umuco w'igihugu batoza abakiri bato ubupfura n'ubunyangamugayo.