Umuyobozi w’Akarere yatanze Ubwenegihugu ku wa bwemerewe na Perezida wa Repubulika
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka yatanze ubwenegihugu kuri Salukombo Faruda Mamisa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasabye Ubwenegihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku wa 10 Gicurasi 2019 ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu.
Umuhango wo guha Mamisa Salukombo ubwenegihugu wabaye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020.
Salukombo Faruda Mamisa nyuma yo guhabwa ubwenegihugu yashimiye Perezida wa Repubulika ku bw’isezerano yamuhaye risohoye,yizeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.
Ati “Isezerano Perezida yampaye ndaribonye kandi ndabyishimiye byanshimishije, nzubahiriza amategeko y’igihugu. Umugabo wanjye ni we wanzanye mu gihugu mpabyariye abana batatu.’’ “Ubu ngomba kurwanirira igihugu cyanjye nk’Umunyarwandakazi kandi nkabikora ku bushake nkorera igihugu cyanjye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, nyuma yo gushyikiriza Mamisa Salukombo icyangombwa kimwemerera Ubwenegihugu yamubwiye ko kuba abuhawe hari inshingano agomba kugira zo kwitangira igihugu nk’abandi Banyarwanda anamusaba kubyaza umusaruro Igihugu cyashyiriyeho Abaturarwanda.
Ati “Imvugo niyo ngiro ibyo perezida yakwemereye bishyizwe mu bikorwa byatangiye gutegurwa kuva cya gihe umusaba kuba Umunyarwanda byemewe n’amategeko. Ubwo ubaye Umunyarwanda ugomba kugira inshingano zo gukunda igihugu no guharanira kucyitangira. Winjiye mu muryango Nyarwanda ugiye guhabwa indangamuntu ntizakubere ikarita ahubwo ijye ikwibutsa igihango ugiranye n’abandi Banyarwanda cyo kubaka u Rwanda rw’ibihe byose.’’
Ubwenegihugu Salukumbo yahawe yari yarambwemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu muri Gicurasi 2019.