Imirimo yo kuzuza ibyumba by’amashuri iratanga icyizere cyo kubyuzuza bidatinze
Imirimo yo kuzuza ibyumba by’amashuri bisaga 1,036 birimo ibigo bishya 26, biri kubakwa mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende byari bisanzwe mu Karere ka Rubavu igeze ku kigero kiri hejuru ya 60% bitanga icyizere ko byuzura bidatinze..
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu kongera umubare w’ibyumba by’amashuri hagamijwe gutanga uburezi buhamye mu gutegura iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: "Ntabwo wakubaka Igihugu ngo ukihutishe mu iterambere rirambye bitanyuze mu gutanga uburezi bufite ireme. Twashyize imbaraga nyinshi mu burezi aho ubu turimo twubaka ibyumba bishya ku muvuduko udasanzwe hirya no hino mu mirenge kugira ngo abanyeshuri bazatangire bafite aho kwigira heza kandi hisanzuye."
Akomeza avuga ko hatekerejwe kugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri, hanashyizwe imbaraga mu kugabanya ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya ku ishuri aho ibyumba birimo kubakwa birimo amashuri mashya 26 yahanzwe.
Mu ngengo y’imari ya 2020/2021 mu Karere ka Rubavu harimo kubakwa ibyumba by’amashuri 1036 n’ubwiherero 1612 bizuzura bitwaye Miliyari 13 z’Amafaranga y’u Rwanda, biziyongera ku byumba 122 n’ubwiherero 144 byubatswe mu mwaka ushize wa 2019/2020 bikazagabanya ubucucike mu byumba by’amashuri kugera ku banyeshuri 46 mu cyumba, mu gihe hari n’aho bigaga ari 80 mu cyumba.
Ku rwego rw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) gitangaza ko ibyumba 2,704 birimo kubakwa mu gihugu bigeze ku kigero cya 89%, naho 8,300 biri ku kigero cya 39% mu gihe ibyumba 11,501 bigeze kuri 37%.