Aborozi bibukijwe guhingira amatungo ubwatsi bugize indyo yayo yuzuye
Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2021A,aborozi bibukijwe kwitabira guhinga ubwatsi bw'amatungo kugira ngo bibafashe kubona umukamo w'amata mwinshi kandi mwiza.
Iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo cyatangijwe ku bufatanye n'umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo RDDP, ukorera mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ( RAB) ahatewe ubwatsi bw'amatungo bugizwe n'ibinyampeke ndetse n'ibinyamusogwe bigize indyo yuzuye ikwiye klugaburirwa amatungo.
Umukozi muri iki kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo,Rudasingwa Fidel asobanura ko iyi gahunda yo guhinga ubwatsi, uretse gufasha aborozi kubona umukamo uhagije w'amata, utuma n'umukamo wabo ubona isoko kubera ubwiza n'ubuzirange bw'amata.
Yagize ati:’’ Iki gikorwa tugitegura mu rwego rwo gushishikariza aborozi guhingira ubwatsi amatungo yabo kugira ngo abashe kubaha umusaruro mwinshi kandi mwiza ukenewe ku isoko bityo barusheho kungukira mu bworozi bakora biteza imbere.’’
Umujyanama wa komite nyobozi HABIMANA Martin yasabye aborozi gukomeza kwitabira guhinga ubwatsi mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw'umwuga kandi bugamije guteza imbere imibereho yabo binyuze mu guhaza isoko rigari rihari ry’umusaruro w’ubworozi.
Yagize ati:’’Icyo dukangurira aborozi bacu ni ugukomeza guhinga ubwatsi buhagije bw’matungo kugira ngo arusheho kuba meza ndetse atange umusaruro kuko ukenewe ku isoko bityo tunahaze amasoko atandukanye dufite turusheho kwihuta mu iterambere.’’
Muri iki gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2021A cyabereye mu Murenge wa Bugeshi hatewe Kakamega1,Chrolis Gayana na Desmodium ku buso bwa ari 40, hanakingiwe inka 96 indwara y'ubutaka hanatangwa amata ku bana.