GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Priority Sectors
Annoucement
Tenders & Jobs
documents
News & Events
Useful Links
E-Mboni System
FEATURES
Forum
PARTNERS
Mail to the mayor
Photos Gallery
Feedback
RUBAVU DISTRICT Hotline
Staff E-mail
FAQs
Application
Taxes Management System (SMAT)
Connect with us
Facebook
Twitter

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IBIDUKIKIJE



UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IBIDUKIKIJE

Ku wa 05/06/2012, muri stade Umuganda hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije. Mbere yuko ibirori bitangira  hatashwe kumugaragaro umudugudu wa Karukogo uherereye mu Murenge wa Rubavu watujwemo abaturage bahoze batuye ku musozi wa Rubavu hakorwa umuganda wo gutera ibiti  muri uwo mudugudu ndetse hasurwa n’ubwiza nyaburanga bw’umusozi wa Rubavu urimo gutunganwa n’inkeragutabara.

Ibi birori byizihirijwe muri stade umuganda byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye. Muri bo hari :

 

  • Minisitiri w’umutungo kamere, Bwana Stanislas KAMANZI
  •  Guverneri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana KABAHIZI Célestin
  • Umuyobozi wungirijew’umutwe w’Inkeragutabara, General Ngendahimana Gerome
  • Intumwa ya Rubanda mu mutwe w’Abadepite, Hon Anne Marie Musabyemungu
  •  Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr Mukankomeje Rose,
  •  Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh BAHAME Hassan,
  • Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana TWAHIRWA Abdoulatif,
  • Abayobozib’Akarere ka Rubavu bungirije,
  • Abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere,
  • Imbaga y’abaturage,

Mu buhamya bwatanzwe na Bwana Ruzigura Djuma na Madamu Musasangohe Alexia kimwe nabagenzi babo bimuwe ku  musozi wa Rubavu bagatuzwa muri site ya Karukogo, barashima Leta y’u Rwanda yabakuye ku musozi wa Rubavu ikabatuza muri site ya Karukogo, aho bahawe ibibanza ku buntu ndetse n’isakaro.

 

Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye Minisiteri y’Umutungo Kamere yagennye ko uyu munsi wiziirizwa mu Intara y’Uburengerazuba, byumwihariko mu Karere ka Rubavu. Bwana Kabahizi Célestin , Gverineri w’Intara y’Uburengerazuba yashimye inzego zose zagize uruhare mu gikorwa cyo kwimura no gutuza abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu. Guverineri w’Intara y‘Iburengerazuba yibukije abari mu birori ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije nk’uko insanganyamatsiko ibivuga icyiciro cyambere cyo gutunganya umusozi wa Rubavu ku buryo uba hamwe mu hantu  nyaburanga mu gihugu kirimo kurangira.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa REMA, Dr Mukankomeje Rose yashimye inzego zose zagize uruhare mu gutuza abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu, byumwihariko akaba yashimiye Ubuyobozibw’Akarere ka Rubavu bwagize uruhare rukomeye mu gikorwacyavuzwe haruguru. Umuyobozi mukuru wa REMA akaba yaboneyeho umwanya wo gushyikiriza ibihembo  abana batsinze amarushanwa ajyanye n’ibidukikije.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Nyakubahwa Minisitiri w’Umutungo Kamere yashimye inzego zose zitabiriye ibirori by’umunsi  mpuzamahanga w’ibidukikije. Nyuma yo gusobanurira akamaro k’ibidukikije, Nyakubahwa Minisitiri w’umutungo Kamere yasabye abitabiriye ibi birori ko abifuza gushora imari bashora mu bidukikije kubera ko aribyo pfundo ry’ubukungu bw’u Rwanda. Nyakubahahwa Minisitiri w’umutungo kamere yasabye ko urubyiuko rwashishikarizwa kubungabunga ibidukikije. Mu rwego rwo gukumira Ibiza, Nyakubahwa Minisitiri w’Umutungo Kamere yasabye ko haterwa ibiti bihagije ahantu hose hashoboka. Nyakubahwa Minisitiri w’umutungo Kamere yasabye inzego zose ko bikwiye kubungabunga umugezi wa sebeya n’ikiyaga.



Location
rubavu.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Education
Infrastructure
Culture
Sports
Vulnerable Groups
ECONOMY
Agriculture
Industry
Investment
Tourism
Trade
Taxation
Projects
Land & Housing
POLICY
Good Governance
Performance Contracts
Justice
Agasozi Ndatwa
Itorero
VIDEO
Video and Audio
WEBSITE VISITORS
Today
00062
This week
01260
This month
27174
All days
22207
 
Copyright Republic of Rwanda, RUBAVU District